Rusizi: Icyoba cy’imbunda mu baturage kiri gutuma Leta ihoza ku nkeke abagabo n’abasore

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’iminsi itandatu abanyamakuru bari mu Rwanda barimwe amakuru ku iyicwa rya Daniel Masengesho warasiwe muri Gereza ya Rusizi kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’amagereza burashyize bwemera ko yarashwe n’umucungagereza.

Itangazo rya RCS kuri Twitter rivuga ko yarashwe yanze kumvira amabwiriza y’abacungagereza bari baraye ku kazi. 

Iraswa ry’uyu musore ryabayeho nyuma yo kuba muri Rusizi hamaze iminsi humvikana abantu bicwa mu buryo budasobanutse, bamwe bakagwa muri kasho za Polisi, abandi bakicwa bagifatwa, ariko bikagirwa ibanga rikomeye.

Umukecuru umwe utashatse ko amazina ye ajya ahabona yatangarije The Rwandan ko amaze gupfusha abasore babiri mu buryo atigeze asobanukirwa. Umwe umurambo we watoraguwe hafi y’umugezi wa Rusizi mu Bugarama, undi nawe yaburiwe irengero abaturanyi be baramubwira ngo akureyo amaso ngo kuko umuntu wese winjiye muri Nyungwe ntagaruke ibye biba byarangiye.

Uyu mukecuru yongeraho ko abagabo n’abasore bo muri Rusizi bahindutse ibikange bahorana ubwoba bwinshi, kuko buri gihe uko habaye umukwabu wo kwikanga abacengezi (niyo mvugo yakoresheje), abasirikare n’abapolisi bakusanya abagabo n’abasore bakabajyana, bakagaruka bavuga ko bakubiswe bikomeye ngo basabwa gutanga amakuru y’abatera u Rwanda, kuko ngo babashinja kubacumbikira no kubagemurira.

Mu kwezi gushize uwitwa Joël Nsekanabo yiciwe muri kasho ya Police, nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize ashimuswe, Police n’Ubugenzacyaha (RIB ) bagatsembera umuryango we ko batigeze bamuca iryera. Nyamara abe bamubonye afatwa, bahamyaga ko yatwawe n’abapolisi. Urupfu rwe rwamenyekanye ubwo Polisi yahamagariraga umuryango we kujya gutwara umurambo, kuko ngo yari yiyahuriye muri kasho, bakanongeraho ko ngo yari akurikiranyweho gutunga imbunda, ibyo umuryango we uhakana.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko mu ntangiriro z’umwaka hari abarwanyi binjiye mu baturage  mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, igisirikare cy’u Rwanda kikahagota , abafashwe bose bakiyerekana nk’abasivili, kandi ngo nyamara amakuru yari yageze ku ngabo yavugaga ko baje bafite ibirwanisho birimo n’imbunda. Kutamenya aho imbunda zarigitiye byabereye umuzigo ukomeye abatuye Rusizi.

Izi mbunda zidatangazwa umubare zaba zarinjiye mu baturage, ni zo bamwe bari kuryozwa, ukoze ikosa wese akazigerekwaho, ku buryo bigeze aho abagabo bamwe bataye ingo zabo bakajya kuba bihishe i Bukavu mu gihe bategereje ko iyo mikwabu idasanzwe kandi ihoraho muri Rusizi na Nyamasheke yagabanuka. Bamwe bafatwa nta n’ikosa bakozwe, ahubwo bazira ko hari uwatungiye agatoki inzego z’umutekano, nyamara ari nta cyaha na kimwe yakoze.

Iyi mikwabu ikorwa kenshi inateza igihombo amazu acumbikira abantu (logdes), kuko yo asakwa hafi ya buri munsi, bakabyutsa ababa barimo bose, bakababaza ibibazo bimeze nk’ibyo mu bushinjacyaha cyangwa mu nkiko, kandi ngo iyo bababyukije bamara amasaha atari munsi y’abiri bataremererwa kongera kuryama.

Undi na we utashatse ko amazina ye atagazwa avuga ko impamvu ituma abagabo n’abasore bashaka uko baba bavuye muri Rusizi biterwa n’uko kugezwa imbere y’Ubutabera ari amahirwe atagitangwa, kuko ngo inzego z’umutekano zababwiye ko nta mwanya wo gutakaza kuri haduyi zigifite, ko uzakekwaho kwifatanya n’umwanzi wese azajya ahanwa nk’umwanzi, atagombye kujyanwa mu nkiko. Ibi kandi ngo bakaba banabyibutswa kenshi na ba Mutwarasibo baba babivanye mu nama z’umutekano bahoramo, kuko ngo ari kenshi ba Gitifu b’umurenge bahamagarwa igitaraganya mu nama ziba ziyobowe n’ukuriye ingabo mu karere, ukuriye Police n’abashinzwe ubutasi n’iperereza, ibyo bategetswe nabo bakabitegeka ba mudugudu na ba mutwarasibo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mu magambo make, akarere ka Rusizi kari mu bihe bidasanzwe nk’ibyashyizwe ku baturage ba Ruhengeri na Gisenyi mu gihe cyitwaga icy’abacengezi.”

Uku kwicwa kw’abafatwa batagejejwe imbere y’inkiko, biratera na none bamwe kwibaza niba koko igihano cy’urupfu cyaravuyeho mu Rwanda, cyangwa se niba cyarahanaguwe mu mategeko gusa, ariko mu ngiro kikaba gikomeje gutangwa, kikanahabwa abataburanishijwe.

Aya makuru kandi aje asanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’abambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda aho bambura abaturage, bakabatera mu mago yabo, ibi bikorwa bikaba bimaze gukaza umurego muri iki gihe cya Guma mu rugo imwe mu ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda ivuga ko zigamije gukumira ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19.