Abagize itsinda ry’Abadepite bagize umuryango w’Ubumwe bw’uburayi bari mu ruzinduko mu Rwanda. Bavuga ko nubwo bubaha ubutabera bw’u Rwanda bitababuza kuvuga ibyo batekereza ku manza zimwe na zimwe zirimo n’urubanza rw’umunyapolitike Paul Rusesabagina.

Aba badepite basuye u Rwanda nyuma y’igihe gito gishize, inteko nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi isabye Leta y’u Rwanda kurekura no kohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

Ni umwanzuro watowe ku bwiganze buri hejuru mu nama yahuje abadepite b’iyo nteko. Kuri uyu wa kane, abagize itsinda ry’abadepite bagize komisiyo ishinzwe iterambere basuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bagirana ibiganiro n’abagize Biro y’umutwe w’abadepite mu Rwanda.

Ibiganiro by’aba bayobozi byabereye mu muhezo, ariko nyuma y’ibiganiro abagize inteko ku mpande zombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Uwaje ahagarariye iryo tsinda, Depite Norbert Neuser yabajijwe icyo avuga kuri dosiye ya Rusesabagina, asobanura ko atari mu bari bashyigikiye iki cyemezo, gusa yumvikanisha ko bafite uburenganzira bwo kuvuga uko bumva ibintu.

Aragira ari” ni icyemezo cyanyu, muri igihugu kigenga, mufite Abadepite mufite Guverinoma, mufite inkiko zanyu ntabwo twaje kubaha amasomo gusa twaberetse uko tubona ibintu.”

Abadepite bagize komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi, bari batoye umwanzuro usaba ko Rusesabagina yarekurwa agacyurwa mu Bubiligi. Abo badepite bakavuga ko bikwiye gukorwa nk’igikorwa cy’ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n’ibyaha.

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Donatilla Mukabalisa, yavuze ko abantu bakwiye kujya baganira mu buryo bwo kubahana. Nyuma y’imyanzuro yatowe n’abadepite b’ubumwe bw’iburayi, abadepite n’abasenateri bo mu Rwanda bafatiye hamwe umwanzuro wo gusubiza ibyo inteko y’ubumwe bw’uburayi yavuze ku bijyanye na Paul Rusesabagina ko nta cyizere ko azahabwa ubutabera.

Inteko y’u Rwanda yasabye ko uyu mwanzuro uvaho kuko udahuje n’ukuri. Yerekanye ko iyo nteko yirengagije amategeko y’u Rwanda, mpuzamahanga n’amasezerano anyuranye u Rwanda rwasinye. Bongeraho ko umwanzuro wafashwe ku Rwanda ugaragaza ukubogamira kuri Rusesabagina kuko afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by’Uburayi.

Iri tsinda ry’aba badepite bari mu Rwanda, ni abagize komisiyo ishinzwe iterambere. Bari mu Rwanda kuva mu ntangiriro y’iki cyumweru. Bazanywe no kureba ibikorwa umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi utera inkunga Leta y’u Rwanda.

Inkuru y’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Assumpta Kaboyi