Rubavu: Abaturage babyukiye mu myigaragambyo bamagana iraswa ry’abagabo babiri

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, abasirikare barinda umupaka bishe barashe abagabo babiri bikekwa ko bari bavuye gucora(Kuzana magendu) muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo bitera umujinya abaturage babyukira mu myigaragambyo basaba ko bahabwa imirambo y’ababo kandi ubu bwicanyi bwa hato na hato bugahagarara.

Hakizimana Jackson w’imyaka 33 na Byiringiro Twizerimana w’imyaka 23 nibo bishwe barashwe n’abasirikare naho uwitwa Manishimwe Ibrahim we yafashwe akiri muzima ajya gufungirwa ahatazwi. Ibi byabaye ahagana mu saa cyenda zo mu rucyerera rwo ku itariki 3/11/2021.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko aba baturage bose bakomoka mu Mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari, mu Murenge wa Cyanzarwe, bafashwe bavuye kuzana magendu y’imyenda, inkweto n’isukari yo mu mandazi muri Congo bakaba bari banyuze mu nzira zitemewe. Abasirikare bashinzwe kurinda umupaka ngo babahagaritse baranga ahubwo bashaka kubarwanya niko kubarasa.

“Tugomba kugira icyo dukora”

Inshuti, abavandimwe ndetse n’abandi baturage bo mu Mujyi wa Rubavu no mu nkengero zawo bakimenya iby’iyi nkuru bahise biroha mu mihanda basaba ko bahabwa imirambo y’ababo bakabashyingura kandi ubu bwicanyi bugahagarara.

Hari umuturage wavuze ati “Tugomba kugira icyo dukora kuko ibi birakabije, abacu ntibazakomeza kwicwa nk’ibimonyo turebera.”

“Abavandimwe bacu bamaze kwicwa bazira ubusa ntiwababara. Wasobanura gute ukuntu umuturage udafite n’inkoni arwanya ufite imbunda?. Ikitubabaza kurenza ibindi ni uko abatwicira abantu badahanwa ahubwo babishimirwa.”

Iyo udatanze ruswa uricwa cyangwa ugafungwa

Umwe mu bagabo bavuga ko amaze imyaka irenga 20 akora akazi ko kujya gucora muri Congo yatubwiye ko gucora ari ibisanzwe ku baturiye umupaka, avuga n’impamvu bamwe bicwa.

Yavuze ati “Nabaye umucoracora ndi umusore none reba uko ngana uku nta musirikare cyangwa umupolisi urandya n’urwara. Iyo uvuye gucora umwenda birazwi ko umwenda umwe uwutangaho ruswa y’amafaranga ari hagati ya 200-500 biterwa n’ubwoko bwawo. Iyo ari isukari, n’ibindi biribwa bipimwa ku Kgr utanga hagati ya 500-100 FRW. Iyo wihaye kuzamura amazuru rero wanga gutanga ayo bagusabye barakurangiza cyangwa bakajya kugufunga. Njye iyo mpageze ndibwiriza ubuzima bugakomeza.”

Uyu mugabo yakomeje atubwira ko abashinzwe umutekano ku mupaka atari bo umucoracora ahereza amafaranga ya ruswa, ahubwo ngo bafite abasivile bakorana baba bari hafi aho.

Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, Nibiyibizi Ntabyera Hubert, yavuze ko abaturage bakwiye kuzibukira kujya gucora muri Congo. Ati “Babahagaritse baranga ahubwo bashaka kubarwanya[…]abashinzwe umutekano n’ubusugire bw’igihugu nta kindi bari gukora. Birwanyeho barasa abaturage babiri ku bw’amahirwe make barapfa undi umwe arafatwa, akaba yashyikirijwe inzego z’umutekano.”

Icyifuzo cy’abatuye mu Mujyi wa Ruvabu ni uko umupaka uhuza u Rwanda na Repuburika ya Demukarasi ya Congo wafungurwa bakemererwa kujya kuzana ibicururwa i Goma nta yandi mananiza kuko ari ho bakura imibereho.

Ikindi bifuza nuko Leta y’u Rwanda yatanga impozamarira ku miryango ibarirwa muri Magana imaze kwicirwa ababo bazira ko bavuye gucora kandi abasirikare baba bishe izi nzirakarengane bakabiryozwa.