Rwanda: Bamwe bishwe n’imvura abandi barohama mu Kiyaga

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu mpera z’iki cyumweru mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari abaturage bitabye Imana bazize isuri yatewe n’imvura nyinshi yaguye umusubirizo mu gihe hari n’abandi bapfuye barohamye mu Kiyaga cya Ruhondo.

Amakuru dukesha abaturage bo mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Gakenke, aravuga ko guhera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, muri two Turere hapfuye abantu bagera kuri 46 bishwe n’isuri yatembanye amazu yabo mu gihe mu Karere ka Musanze hari abaturage 10 bapfuye barohamye mu Kiyaga cya Ruhondo.

Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ati “Hano iwacu muri Nyabihu mu Murenge wa Karago abantu bapfuye bashize kubera imvura. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru hapfuye abantu 12 bishwe n’isuri yatembanye inzu zabo. Mu bapfuye harimo umuryango wo kwa Sebera wazimye burundu kuko we n’umugore we ndetse n’abana batatu bose barapfuye.”

Undi muturage wo mu Karere ka Gakenke yatubwiye ati “Njyewe ntuye mu Murenge wa Busengo, guhera ku wa gatatu w’icyumweru gishize tumaze guppfusha abantu bagera muri 30. Bamwe bagwiriwe n’amazu ninjoro baryamye kubera imvura nyinshi iba yinjiye mu butaka, abandi baguye mu migezi amazi arabatembana.”

Aba baturage basaba Leta ko yabaha ingurane ikwiye bakimuka aho batuye, kuko muri aba bahitanywe n’isuri harimo abari batuye mu manga z’imisozi, abandi batuye mu nzu zishaje cyane.

Amarira n’imiborogo mu Bugoyi

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu Karere ka Musanze humvikanye inkuru mbi yatewe n’urupfu rw’abantu bagera kuri 10 barohamye mu Kiyaga cya Ruhondo.

Umwe mu baturage baduhaye amakuru yavuze ko aba bapfuye bose bari bavuye kurema isoko mu Karere ka Burera.

Hari uwatubwiye ati “ Bari bavuye kurema isoko rya Nyanga riri mu karere ka Burera batashye mu Murenge wa Gashaki noneho kuko nta yindi nzira ya hari uhari uretse kwambuka n’ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo bageze mu kiyaga hagati umuhengeri uba mwishi, abantu bagera kuri 10 bose bahita barohama. Ubu tuvugana n’imirambo yabo ntiraboneka.”

Mu bantu 16 barohamye harimo abana, uruhinja, abagabo ndetse n’abagore bose bakaba bari bavuye kurema isoko rya Nyaga.

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangarije ibinyamakuru byo mu Rwanda ko bwiyambaje Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ngo babafashe gushakisha imirambo, ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Gashyantare 2022 hari hamaze kuboneka imirambo itatu gusa.