Apôtre Dr. Paul Gitwaza yaregujwe bimenyeshwa Kagame

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ba Bishop Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kikimunu, bavuga ko bafatanyije na Apôtre Dr. Paul Gitwaza gushinga Itorero ‘Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center’ baramweguje bashingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo bavuga ko idahwitse.

Ibaruwa yanditswe wa 14 Gashyantare 2022, igashyikirizwa inzego zitandukanye ndetse bikamenyeshwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aba bishop batandatu bavuga ko bari mu bashinze ‘Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center’ ikunze kwitirirwa Paul Gitwaza, bamwenguje ku nshingano zose yari afite muri iri Torero.

Aba ba bishop bavuze ko iri torero rigeze aharindimuka bityo ko icyemezo bafashe cyo kweguza Gitwaza ari mu rwego rwo kuriramira.

Baravuze bati “Mwaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye no kurigisa indi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi mukayimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y’umuryango nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twawushinganye namwe.”

Bakomeza bashinja Gitwaza kurangwa n’imyitwarire mibi ndetse no kugira Zion Temple nk’akarima ke ndetse ngo amaze igihe kinini yarataye itorero arishyira mu maboko y’umuntu batazi, ibi bikaba byarateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.

Bavuze kandi ko Gitwaza akuwe ku buyobozi kubera ko arangwa n’ubwibone ndetse no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

Bavuga kandi ko ibyemezo bidahwitse Gitwaza yagiye afata ku giti cye bidakurikije amategeko byatumye abakirisitu benshi bava mu gakiza, batatana. Bati “Murangwa no kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana tutibagiwe n’umuco mubi w’itonesha n’ubwibone […] kubera izo mpamvu twerekanye  mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze.”

Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda ‘RGB’ ari narwo rufite mu nshingano Amadini mu Rwanda, rwasubije ibaruwa y’aba ba ‘Bishop’ tariki 18/2/2022 ko ibyo banditse mu ibaruwa yabo nta shingiro biifite kuko ngo nta bubasha bafite bwo kweguza Paul Gitwaza.

RGB yaravuze iti “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo […] Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakirisito ba Authentic Word Ministries – Zion Temple Celebration Centre. Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre.”