Yanditswe na Nkurunziza Gad
Nyuma y’imyaka ine nta Minisiteri yihariye ishinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki 10/12/2021 Perezida Kagame yashyizeho Minisiteri y’Umutekano, ayiha na Minisitiri ugomba kuyiyobora.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano mushya, Alfred Gasana, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 116.
Ni nyuma y’imyaka isaga itatu, iyi minisiteri itabaho ndetse n’icyatumye ikurwaho ntigitangarizwe abanyarwanda.
Mu 2019 nibwo iyi minisiteri yaherukaga kubaho, icyo gihe ikaba yarayoborwaga na Jenerali Patrick Nyamvumba, kuri ubu iri ku gatebe k’abasimbura.
Nawe yari yayihawe nyuma y’imyaka ine yarakuweho kuko yaherukaga mu 2016 ubwo yayoborwaga na Sheikh Musa Fazil Harerimana. Mbere ye hariho Christophe Bazivamo mu 2005 nawe wari wasimbuye Ntiruhungwa Jean de Dieu wari wahawe izi nshingano mu 2001.
Kuki Kagame agaruye Minisiteri y’Umutekano?
Kagame agaruye Minisiteri y’Umutekano mu gihe, umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda ujegajega, dore ko imbere mu gihugu hari icyoba ko intagondwa zo mu mutwe wa Kisilamu ISIS zaba zihafite abayoboke batari bacye.
Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13 barimo Umugore umwe, bafashwe ku ma tariki atandukanye abashinzwe umutekano batangaza ko biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Hatangajwe ko iperereza rya RIB rigaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC),muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe kandi tariki 28 Ugushyingo 2021 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yemereye ingabo za Uganda kujya mu ntara za Ituri na Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwayo muri gahunda yo kurwanya inyeshyamba za ADF.
Iyi gahunda ariko yabaye nk’isereri mu mutwe w’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko rushinja abategetsi ba Uganda kuba indiri y’abahungabanya umutekano w’u Rwanda biganjemo abo mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa no guha imyitozo ndetse n’ibikoresho abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Kuba ingabo za Uganda zifite ibirindiro muri Congo, bamwe mu bayobozi b’u Rwanda babifata nk’ikibazo gikomeye kuko hari n’abadatinya kuvuga ko ari mu rwego rwo kwegeranya imbaraga ngo bazabone (Uganda) uko bagaba ibitero mu Rwanda.
U Rwanda rubanye rute n’ibihugu byo mu Karere?
Ukurikije uko umutekano wifashe imbere mu gihugu ndetse nuko u Rwanda rubanye n’ibihugu byo mu karere ruherereyemo ntawabura kuvuga ko wifashe bityo iyi minisiteri ikaba ije ikenewe kubera impamvu zirenze imwe.
Mu ijambo Kagame nka Chairman wa RPF-Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango b’iri shyaka bari mu buyobozi bwo hejuru (executive commitee) mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’abaturanyi bane, avuga ko hasigaye umwe mu bafitanye ibibazo n’u Rwanda uwo akaba ari uwo mu Majyaruguru “Uganda”.
Ati “Aho kwirirwa uraye ijoro urinze urugo rwawe ubaka inzu ikomeye ifite imiryango ikomeye ndetse n’urugo rufite imyugariro ikomeye ituma abashimusi bataza mu buryo bworoshye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye haza imvura nyinshi, umuyaga ukomeye bigahuha bigatwara ibyoroshye, ibikomeye bisigara bikomeye.”
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda tariki 05 Nzeri 2021, Perezida a Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije. Ku gihugu cya Congo-kinshasa, yavuze ko hari impinduka mu mibanire nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi agiriye ku buyobozi bw’icyo gihugu.
Ku kijyanye n’u Burundi, Kagame ngo aratekereza ko hari intambwe nziza yatewe mu mibanire n’u Rwanda, avuga ko hatekerezwa kuzamura umubano n’imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi, kandi ko byagaragaye ko u Burundi bubishaka, avuga ko ibiganiro byatangiye, igisigaye ari ukubinoza hakarebwa icyakorwa kugira ngo uwo mubano ukomeze kugenda neza.
Avuga ku gihugu cya Uganda, yavuze ko umubano ugifite agatotsi, avuga ko bizasaba akazi gakomeye n’imbaraga mu kubishakira umuti.
Nyuma y’iyi shusho y’uko umutekano w’uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu no hanze yacyo, Kagame yigiriye inama yo gushyiraho Alfred Gasana wahoze ari umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.
Uyu mugabo akaba yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko icyo azashyira imbere ar’imikoranire n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda.