RMC iti natewe n’abajura, Abanyamakuru bati ni ‘ikinamico’

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu ijoro ryakeye biravugwa ko Ibiro bikoreramo inyubako y’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda byatewe n’abantu bataramenyekana bakajagajaga amadosiye, ariko ntibagire icyo batwara. Ibi bamwe mu banyamakuru bakaba basanga ari ikinamico yakinwe n’uru rwego kugirango igire abo ibigerekaho ngo bashyirwe mu gihome.

Mu gitondo cyo ku itariki 10 Ukuboza 2021, Umuyobozi wa RMC, Mugisha Emmanuel, yabyutse avugira kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda ko ibiro urwego ayoboye rukoreramo byaraye bitewe n’abantu bataramenyekana.

Yavuze ati “Ejo tugiye gutaha twasize dufunze ‘office’ neza, ariko twatunguwe no kugera ku kazi mu gitondo tugasanga inzugi zose zirarangaye, classeur zirimo amadosiye zitereye hejuru izindi zinyanyagiye hasi.”

Umunyamakuru yamubajije ibyibwe cyangwa ibyangijwe uko bingana arasubiza ati “Nta kintu na kimwe kibwe cyangwa ngo cyangizwe gusa twasanze  ibintu bitereye hejuru ibindi binyanyagiye hasi. Ndacyeka ko abaduteye batari bazanywe no kwiba, ahubwo bafite ikindi cyari kibazanye turabasha kumenya.”

Mugisha yakomeje avuga ko bahise batanga ikirego mu Rwego rushinzwe iperereza.

“Ni ikinamico barashaka uwo bazacisha umutwe”

Abanyamakuru batandukanye mu Rwanda baravuga ko ibyo umuyobozi wa RMC avuga bidashoboka bitewe n’uburyo umutekano w’aho uru rwego rukorera ucunzwe ndetse n’agace inyubako bakoreramo iherereyemo.

Hari uwatubwiye ati “Wowe urumva bishoboka? Iriya ni imitwe ni ikinamico ya RMC buriya barashaka uwo bazabigerekaho bakamucisha umutwe. Iriya nyubako bakoreramo ifite abarinzi, mperuka barashyizeho na camera ninde mujura watinyuka kwinjira hariya hantu? Ngo nta kintu batwaye? Urumva se nyine atari agakino barimo.”

Undi ati “hhahhaaa imbere ya Stade Amahoro, mu marembo ya ARENA nuko abajura baragenda barinjira bajagajaga amadosiye barangije barasohoka baragenda? Bazabeshye abandi. Uzi abapolisi n’abasirikare bacunga umutekano hariya uko bangana? Hariya nta n’ubwo haba irondo iri dusanzwe tuzi riba mu ma karitsiye harindwa n’abapolisi ndetse n’abasirikare. Abo bajura babaciye he ra? Mu minsi micye uzumva uwo bazabigerekaho bamucishe umutwe ubundi ajye gutura Magereragere azira ubusa.”

Aba banyamakuru bakomeje bavuga ko mu gikari cya RMC hari inyubako ikoreramo akabari. Ako kabari ngo abakanyweramo biganjemo abanyamakuru n’abandi batuye muri ako gace bagoroberezamo ku buryo hahora urujya n’uruza, bakavuga ko bitumvikana ukuntu abajura bakwinjira mu nyubako ya RMC bakarinda bagenda nta muntu ubabonye.

Umunyamakuru Niyodusenga Dieudonne uzwi ku izina rya Cyuma Hassan, mbere y’uko afungwa yakunze gutunga agatoki Mugisha Emmanuel umuyobozi wa RMC, avuga ko ahora amugendaho kandi ko ari mu bamuhimbira ibyaha bitandukanye ndetse ngo yagiye asaba kenshi Polisi kumufunga, azira inkuru zicukumbuye zikorera abaturage ubuvugizi yabaga yakoze.