Rwanda-Ubwongereza: Abadepite b’Ubwongereza barasaba ko Johnston Busingye afatirwa ibihano!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Urubanza rwa Rusesabagina rukomeje kubera Leta y’u Rwanda ka gapfunyika ka kabutindi ujugunya kakanga kakagaruka! Mbese ni bya bindi byo kumanika agati wicaye, mu kukamanura ugahaguruka! Nyuma y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Lantos Foundation, itarahwemye gutabariza Paul Rusesabagina, dore ko noneho ubu yatereranywe n’ibihugu abereye umuturage aribyo Amerika n’Ububiligi, Abadepite b’Ubwongereza bo batoboye, baravuga basabira abagize uruhare mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwe, ibihano.

Nta muntu n’umwe utaratunguwe, ubwo imbere y’abanyamakuru ba All Jazeera, Minisitiri Busingye Johnson. yemeye ko u Rwanda arirwo rwakodesheje indege yagejeje Rusesabagina mu Rwanda. Ibi nibyo Depite Chris Bryant wo mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza yahereyeho maze asabira uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye, uherutse kugirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, gufatirwa ibihano. Siwe wenyine kandi, kuko hari na Colonel Jeannot Ruhunga ushinzwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), usabirwa ibihano. Aba bagabo bombi barasabirwa ibihano n’aba Badepite b’Ubwongereza kubera  “gusubizwa ku ngufu” mu Rwanda byakorewe Bwana Paul Rusesabagina no kumukorera iyicarubozo.

Depite Bryant yabivugiye mu kiganiro-mpaka cyo mu nyubako ya “Westminster Hall” yo mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza,  icyo kiganiro kikaba cyavugaga no ku bandi bategetsi bo mu bihugu nka Sudan na Iran nabo bagomba gufatirwa ibihano  byo mu rwego rwa “Magnitsky” kubera ko bashinjwa kwica uburenganzira bwa muntu.
Depite Bryant yihanukiye ati: “Ubwongereza ntibuvogerwa, Busingye ntashobora kubukozamo ikirenge”.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2021, Bwana Busingye Johnston yemereye televiziyo All Jazeera ko u Rwanda ari rwo “rwishyuye” indege yakuye Rusesabagina i Dubai ikamujyana i Kigali.  Amagambo ya Depite Chris Bryant, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya :Labour”, yasubiwemo kuri Twitter y’urubuga rw’iryo tsinda ryo mu nteko, aho rigira riti:
“Mu kwezi kwa munani umwaka ushize [2020 Ndlr], Paul Rusesabagina, washingiweho hakorwa filimi ya Hotel Rwanda […] unanenga bikomeye Perezida Kagame […] yahawe ibiyobyabwenge, ashyirwa mu ndege asubizwa ku ngufu mu Rwanda, aho yafungiwe akaba ari gukorerwa iyicarubozo”. Ibyo birego ariko  u Rwanda rukaba rubihakana, rukaba rwarazitiye n’inzira zose zasabaga gukora iperereza kuri iryo “shimutwa”, rya Rusesabagina. “Bwana Busingye akwiye kuba ku rutonde rwacu rw’abantu bafatiwe ibihano aho kuba mu bantu bagomba guherekezwa mu ngoro ya Buckingham [aho bageza ku Mwamikazi impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo Ndlr]”.

Icyo gitekerezo cyo gutanga ibihano kuri Busingye cyanashyigikiwe na Depite Lain Duncan Smith, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya “Conservative”, nk’uko byatangajwe kuri Twitter n’itsinda  rya “All Party Group on Magnitsky Sanctions”, risaba ko Busingye afatirwa ibihano. Yaba Bwana Busingye  cyangwa leta y’u Rwanda, nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri icyo gitekerezo cy’Abadepite b’Ubwongereza cyo gutanga ibihano, cyavugiwe mu nteko ishingamategeko  y’Ubwongereza.

Twibutse ko iki kibazo cy’ishimutwa rya Rusesabagina cyari cyarahakanywe na Perezida Paul Kagame, wavugaga ko Paul Eusesabagima ari we wizabye mu Rwanda ku bushake bwe, ku buryo Bwana Busingye amaze kwemerera isi yose ko ari Leta y’u Rwanda yishyuye indege, yabaye nk’uhungabana, maze yirukankira gutanga itangazo abinyujije muri Minisiteri y’Ubutabera yayoboraga, avuga ko ibyatangajwe nawe habayemo kwibeshya no gutenguhwa n’Abanyamakuru. Icyakurikiye uko “kwibeshya” ariko ni ukugaragaza ko ‘gushimuta” umunyabyaha cyangwa “kumushukashuka”, akaza aho ashobora gufatirwa, nta cyaha kirimo, ko byemewe mu matageko mpuzamahanga. Aha ukaba wakwibaza icyo yashyaga yarura ubwo yirukankaga atangaza ko ibyo yavuze ari ukwibeshya! Icyo abazi umujinya wa Kagame bafatiye Busingye iry’iburyo, biteze ko amuhitana. Abandi ariko, ku rundi ruhande, barishimye cyane bashimira Imana bavuga ko aho Kagame yabeshyeye ibye biragaragaye. Na none kandi mu iburanisha ryabaye muri uyu mwaka wa 2021, umunyedini Constantin Niyomwungere yavuze uko yashutse Rusesabagina akamujyana mu ndege igiye i Kigali mu gihe we ngo yari azi ko igiye i Bujumbura mu Burundi. Rusesabagina ntiyigeze yiregura, yivanye mu rubanza nyuma y’uwo mutangabuhamya, avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko rwamuburanishaga, ndetse no mu Rwanda bamushimuse muri rusange. Mu mpera z’ukwezi kwa 09/2021, Rusesabagina yahamijwe ibyaha by’iterwabwoba, ahabwa igihano cy’imyaka 25, aroko Ubushinjacyaha bwajuririje icyo gihano.

Ku bijyanye na Busingye Johnson, birazwi ko kuva tariki ya 31/08/2021, agirwa Ambasaderi, uyu mugabo atarajya mu Bwongereza gutangira akazi. Abasesengura bakemeza ko, kutagenda kwa Busingye kwaba kwaraturutse kuri Leta y’Ubeongereza yaba yarasabye u Rwanda, mu ibanga, guhindura uyu mugabo, bakohereza undi. Iki gikorwa cy’Abadepite rero gishobora kuba ari igikorwa cya gihanga cyateguwe na Leta y’Ubwongereza kugira ngo ive muri ubwo bwiru.