Rwanda: impinduka muri Guverinoma

Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kuva mu mwaka wa 2020, yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Gatete Claver na we wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Nk’uko bigaragara mu tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida Paul Kagame yahinduriye inshingano abo bayobozi ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111 n’iya 116.

Abashyizwe mu myanya bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabagiriye icyizere, biyemeza gukomeza gutanga umusanzu batizigamye mu nshingano nshya bahawe.

Dr. Nsabimana yagize ati: “Mbikuye ku mutima, nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye. Niteguye gutanga umusanzu ntizigamye mu kubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Ambasaderi Claver Gatete, yagize ati: “Ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wangiriye icyizere kuri izi nshingano nshya zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni. Nta jambo rishobora kwerekana ko nshimira amahirwe yo gukorera mu myanya itandukanye nyobowe na we mu myaka hafi 22 ishize. Ni icyubahiro gikomeye kuri njye kandi ndasezeranya kwitanga uko nshoboye muri iyi nshingano nshya.

Undi wahawe inshingano nshya ni Eng. Patricia Uwase wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), mu gihe yari asanzwe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere n’amahirwe mumpaye yo gukomeza gukorera u Rwanda muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo. Ni iby’agaciro kuba urubyiruko mu rwatubyaye.”

Imvaho Nshya