Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?!

Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikazeiwacu kuwa 5 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n’uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira.

Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse kuwa 4 Ugushyingo 2014 yagiraga iti “nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame”, Rwamiheto arafatwa mu mutego abantu benshi bakunze kugwamo iyo bakora ubusesenguzi. Muri aka kanya ngendereye kumara impungenge abiteguye revolisiyo ngaragaza ibyo Rwamiheto atasobanukiwe mu isesengura rye:

1.Kwitiranya ibintu

Mu busesenguzi hari ibintu bibiri bibaho. Abantu babiri bashobora kureba igiti nyamara umwe akibonera igiti gusa undi akabona umuvure. Uyu muntu ubona igiti nta cyaha afite ariko ubona umuvure amurusha kureba kure. Ubona igiti gusa nta kindi yitekerereza uretse igihimba cy’igiti, amashami n’amababi. Cyakora rero uyu muntu ntashobora kutubwira ko iki giti nta mazi atembera mu mitsi y’igiti cyangwa se ko nta mizi igiti gifite kubera ko atabibona, ndetse natwe tukaba tutabibona !

Ubona umuvure we, atekereza icyo igiti gishobora gukorwamo. Atekereza ku gitumye iki giti gihagaze kandi azi ko, uko byamera kose, hari uburyo gishobora gutemwa. Aha bivuga ko azi neza akazi gakenewe gukorwa kugira ngo cya giti kibe umuvure kandi birashoboka. Twese twabonye imivure myinshi ikozwe mu biti.

Aba bantu icyo batandukaniraho ni uko umwe abona ikiriho mu buryo bushoboka (l’Etre en possibilité) n’ikiriho mu buryo buhari (l’Etre en nature). Niho umunyapolitiki atandukanira n’utari we. Umunyapolitiki areba ibiriho agasoma ibimenyetso by’ibihe maze agafata ingamba. Utari we ajya kubona akabona ibintu bimwikubiseho bikaba birangiye. Bene uyu nta wamurenganyiriza ko mu gihugu habuze imivure kabone n’aho haba hari ibiti byinshi.

Rwamiheto rero na we aribonera igiti gusa nyamara Thomas areba umuvure( revolisiyo).

2. Gukerensa ingingo zibangamira Paul Kagame mu kongera kwiyamamaza

Ziriya ngingo zose (101 na 193) zirasobanutse. Nyamara murabona ko abantu babiri batazumva kimwe. Cyakora si na ngombwa kugira master en droit kugira ngo bigaragare ko Perezida wa repubulika atari we ufite ijambo rya nyuma mu kubona indi manda.

Reka nongere ngaruke ku ngingo ya 193 agace ka (2) kagira kati:

 “Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri mutwe w’inteko ishinga amategeko”.

Icyo mbona mu by’ukuri umuntu atanajyaho impaka ni uruhare n’agaciro bihabwa rubanda. Itegeko nshinga ryo rirasobanutse. Rirerekana ko rubanda ariyo igena imihindagurikire y’iri tegeko binyujijwe mu matora azwi ku kazina ka referendum. Nk’uko Ishyaka Ishema ridahwema kubitwibutsa, mu gihe cy’amatora umuturage aba yasubijwe ijambo kugira ngo avuge akamuri ku mutima. Ijambo rye riba ryoroshye cyane cyane mu gihe cya referendum ni “yego” cyangwa “oya”. Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe cyose baba bafite ubuyobozi (leadership) bubari imbere bavuga akabari ku mutima.

Gusa Rwamiheto we asanga FPR ifite imbaraga ngo z’umurengera ku buryo nta muturage wayitinyuka. Iyi ni ya ideology FPR yabibye, ko:

  • ‘Nta cyo rubanda yishoboreye ndetse na revolisiyo yo muri 1959 yakozwe n’Ababiligi’!
  • ‘Abatutsi bose batuye muri Kigali bashyigikiye Kagame mu mushinga we wo kwizirika ku butegetsi’.
  • ‘Revolisiyo itegurwa ari iy’abahutu gusa cyangwa se abatutsi bakuriye mu Rwanda bonyine’.

Ibi si ukuri na mba, ndakeka ko uyu mugabo atabitekerejeho bihagije.

Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe bafite leadership ihamye bagera kuri byinshi.  Cyakora nanone uyu mugabo ndizera ko ashobora kwemeranya nanjye ko nta revolisiyo itagira aba leaders. Abo nibo bakenewe muri iki gihe kandi bagomba kwegera rubanda, kubana nayo ndetse bakaba biteguye no kubipfira.  Ikindi, byaragaragaye ko muri iki gihe abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa, abavuye hanze ndetse n’abakuriye mu gihugu twahagurukiye kurwanya umunyagitugu Paul Kagame n’atsiko ke kiganjemo abasajja. Kuvuga ko abatutsi bose bashyigikiye Kagame, ni ugukora mu nkovu Kayumba Nyamwasa, na bagenzi be, ni ugukaza iminyururu iboshye Deo Mushayidi n’inshuti ze, ni ugushinyagurira Kizito Mihigo n’abakunzi be. Ikibura ni leadership yegereye abaturage, cyakora haramutse hari umu leader ubwira abo ayoboye ati ‘ntibishoboka aba bantu bazatumara’ urumva ko nyine bitashoboka.

Mu mwanzuro wa Rwamiheto arakora andi makosa atatu akomeye:

1.Aravuga ko niba muri FPR hatavuyemo abantu ngo bahindure (bahinduke) bafashe abasivile nta myigaragambyo ishoboka. Muri politiki hari ihame rivuga ngo nta gufata icyemezo ku bintu udafitiye ubushobozi cyangwa udafiteho control (on ne décide pas sur ce qui ne dépend pas de nous). Tekereza gukora umushinga utekereza ngo wenda ‘bazahinduka’ !  Icyo akaba ari cyo ushingiyeho. Nibadahinduka se ? Si wowe umaze kuvuga ko batakwikora mu nda, ko FPR ariyo yabahaye umugati ? None ngo bazahinduka bafashe rubanda ?! Fata icyemezo kubyo wowe ufitiye ubushobozi. Ak’imuhana kaza imvura ihise.

2. Arasaba abantu bose gushyigikira ingabo ngo zizabohoza igihugu. Simbyanze. Iyo zibikora kera wenda ishyaka ISHEMA ntiryari gutoza abantu kwitabira revolisiyo ! Ariko se koko watekereje kuri feasility y’iyo ntambara ushaka ko iba (Ibikoresho, base arriere, diplomacy…)?  Aha na ho wasanga urimo gukora rya kosa ryo gufata icyemezo ku bintu udafiteho controle.

3. Muri signature ya Rwamiheto aravuga ko ahirimbanira demokarasi, imbunda ye ikaba ari ikaramu naho amasasu akaba ibitekerezo! Ibi na byo biragaragaza ko hari ikibazo?! Ni gute umuntu wahisemo ikaramu yakangurira abandi gufata imbunda? Aho si ukubaroha? Koko umuntu wahisemo demokarasi ishingiye ku bitekerezo arasaba abana kujya mu rugamba rw’amasasu? Demokarasi y’amasasu twarayibonye, na FPR niyo yatuzaniye.

Umwanzuro:

Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Ibibazo u Rwanda rufite ni byinshi kandi bishingiye ku buyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi. Intambara zabaye mu gihugu zamennye amaraso atagira ingano zikorwamo ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha ndengakamere. Ntidukwiye gukomeza kubirebera ahubwo mu gihe uyu munyagitugu yakwibeshya ngo arahindura itegekonshinga, nta yindi ngoma. Mukomeze mube maso tubikurikiranire hafi. Amaraso wanga kuyamenera igihugu FPR ikayanywera ubusa. Ushaka arashobora naho ak’imuhana kaza imvura ihise.

Vive la volonté et l’intrépidité du Peuple Rwandais

Vive la Révolution au Rwanda

Vive le People Rwandais uni et émancipé

 

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party