Abasifuzi basifura shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icyiciro cya kabiri mu Rwanda bamaze igihe cy’umwaka wose badahembwa.
Ni nyuma yaho shampiyona y’icyiciro cya mbere isigaje umunsi umwe gusa ngo ibe igana ku musozo ndetse n’icyiciro cya kabiri gisigaje imikino ibiri gusa ngo imikino ibanza ndetse niyo kwishyura isozwe.
Icyo basifuzi bavuga
Umwe mubasifuzi basifura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangarije izubarirashe.rw ko kuva uyu mwaka wa shampiyona yatangira batarabona n’ifaranga na rimwe kandi baba bujuje inshingano zabo nk’uko bikwiye.
Uyu musifuzi yagize ati “kuva shampiyona yatangira ntiturishyurwa ndetse nta n’icyizere duhabwa kuko iyo tubajije batubwira ko bategereje usinya kugir ango tubone ayo mafaranga”.
Avuga ko ubusanzwe abasinyaga kugira ngo abasifuzi babone amafaranga yabo ari umuyobozi wa FERWAFA ndetse na Mulindahabi agihari ariko ubu hasigaye hasinya visi perezida Kayiranga Vedaste.