Abanyarwanda barasabwa kugira ubushishozi mu byo babwirwa.

(Photo) Prof Jean De la Paix Mupenzi

Nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya havuzwe byinshi cyane. Abenshi bashinje Leta ya Kagame ko ariyo yahitanye Colonel Karegeya, intore ziva inyuma mu kumuhanaguraho icyaha  ariko ziza gukorwa n’isoni zisanze hari imigambi zishorwamo zitazi ibyayo. Ministri w’ububanyi n’amahanga yavuze amagambo ateye agahinda yunganirwa na ministri w’intebe maze Kagame we araza yiyemerera ku mugaragaro ko ari we wishe Karegeya.

Hagati aho ariko hari igihuha cyavuzwe ngo ko Kagame yapfuye, abantu bava mu mirimo yabo mu mujyi wa Goma ngo barishimira ko Kagame yapfuye. Ababikurikiranira hafi bakemanze Kagame kuba ari we wapanze iki gihuha kugira ngo nibura abantu barangamiye urupfu rwa Karegeya baba baretse kubivuga akibagirana nk’uko ba Sendashonga bahise bibagirana. Gusa rero Kagame yasanze aho iterambere mu itumanaho rigeze, bidashoboka ko ikintu nka kiriya kiba bikibagirana. Ikindi kiyongeraho ni uko ubu mahanga amaze iminsi arangamiye ibibera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ku buryo bigoye kuyobya uburari.

Ubu noneho igihuha gihari ni ishingwa ry’umutwe wa gisirikare Coalition Forces for Change in Rwanda (CFCR) ngo uhuriweho n’amashyaka atavuga rumwe na leta. Abagaragara ko bashyize umukono kuri iri tangazo ni general Emmanuel Habyarimana, Theobald Gakwaya Rwaka, aba bakaba ari abo mu Ishyaka CNR Intwari, Dr Rudasingwa wo muri RNC, Rutayisire Boniface wo mu ishyaka Banyarwanda, Dr Gasana Anastase na Mukeshimana Isaac bo mu ishyaka PRM/MRP-Abasangizi hamwe na Professor Jean De la Paix Mupenzi uvuga ko afite ipeti rya General de Brigade ngo akaba ari nawe uyoboye ingabo.

Iri tangazo rikimara kujya ahagaragara, umuntu wese ushishoza arabona ko hari ikintu cy’amakemwa rifite. Ntibishoboka ko abantu barenga batanu bose b’abahanga bandika itangazo ririmo amakosa. Urugero ni aho bavuga ishyaka ryitwa Amahoro Peace Congres. Iri shyaka ntaho riba. Ikindi kigaragara ni uko amashyaka amwe agiye agira imikono ibiri, twavuga nka CNR hasinye Habyarimana na Rwaka, uretse ko Habyarimana ngo yasinye nk’uhagarariye Inkomarume za CNCD, na PMR Abasangizi ryasinyiwe n’abantu babiri. Ikindi uyu Mupenzi Jean de la Paix asanzwe atazwi muri opposition. Cyakora hari umugabo witwa Mupenzi w’umwarimu wa Kaminuza biherutse kuvugwa n’itangazamakuru ry’u Rwanda ko yatorotse gereza mu Rwanda bakavuga ko yasubiye muri FDLR, wenda wasanga ari uwo.

Inkuru kuri uyu Prof Jean de La Paix zatangajwe na Leta ya Kigali zaje kunyomozwa n’ibaruwa Jean de la Paix Mupenzi yandikiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye kuwa 19 Ukuboza 2013 asobanura uko byagenze.

Avuga ko FPR yashakaga ko Mupenzi wari ufite ipeti rya Capitaine, Mbarushimana  Placide na Mazimpaka Yozefu basubira mu gisirikare bakoherezwa muri Kongo kurwana indi ntambara. Ibi kugira ngo bishoboke babanje guhabwa amapeti yo hejuru Mupenzi ahabwa ipeti rya General de Brigade. Nyuma baje kujyanwa mu rukiko imanza zabo zisubirwamo mu ikinamico barafungurwa bahita bajyanwa Gisenyi aho biteguraga kwambuka bakajya kurwanya MONUSCO n’ingabo za Tanzaniana na Africa y’epfo. Kubera ko batari babyishimiye, bafashijwe n’abandi basirikare, batishimiye gahunda za Kagame muri Congo baratorotse binjira muri Uganda.

Muri iyi baruwa kandi Mupenzi yasabaga ko leta ya Kagame yakwemera gushyikirana n’abatavuga rumwe na yo kandi ko amashyaka yose yahuriza hamwe imbaraga. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR kandi nayo yahawe copies.

Mbere y’uko iri tangazo risohoka ngo bamwe mu Banyamashyaka babonye ibaruwa ibasaba kurisinya ariko barahakana kuko babonaga ari ibintu bihubukiwe cyangwa bitajyanye n’imirongo ya politiki bagenderaho. Na none hari amashyaka amaze gutangaza ko atigeze asinya iryo tangazo harimo ahuriye muri plateforme ya RNC, Amahoro People’s Congres n’igice cya FDU Inkingi.

Abanyarwanda barasabwa kwitondera ibyo basoma cyangwa bumva, kuko nta wundi ubifitemo inyungu uretse ushaka ko abantu barangara bakananirwa kwisuganya ngo barwane urugamba rwa politiki birinda gukora amakosa yabayeho mu bihe byashize.

Chaste Gahunde

Ushobora kubona ibaruwa ya Mupenzi aha:

denouncing-of-criminal-abuses-by-the-government-kigali-on-its-population