Turababikira urupfu rwa Padiri Alphonse KABERA wakoreraga ubutumwa kuri paroisse cathédrale ya Cyangugu twasanze yitabye Imana mu gitondo cy’uyu wa kabiri 26.09.2017.
Yishwe mu ijoro bamunigishije isume maze bamwicaza mu ntebe ye ariho twamusanze yavuyemo umwuka.
Kumugoroba w’ejo yabonanye n’abakozi 2 ba CID bagombaga kuvugana kubijyanye n’umwuka utari mwiza uvugwa muli paroisse.
Bishyira saa tatu z’ijoro twabonye abasore bambaye amakanzu y’abadiyakoni binjiye iwe ntawuzi igihe bahaviriye .
Hibwe laptop na Mobil bye., Imana imwakire mu bayo kandi natwe mudusabire , Roho Mutagatifu aze adukomeze ntibyoroshye.”