Twongeye guhunga kuko abahungutse bahigwaga – Mukandutiye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mukandutiye Angelina wahoze ari umugenzuzi w’Amashuri (Inspecteur d’Arrondissement) muri Komini Nyarugenge y’Umujyi wa Kigali mbere ya 1994 yatangarije urukiko ko nubwo yari yarahungutse byabaye ngombwa ko we n’abandi basubira mu buhungiro muri Congo kubera ko habayeho guhigwa kudasanzwe kw’abari barahungutse, bityo bagasubirayo bakiza amagara yabo.

Ibi yabivugiye mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha imanza z’ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, Madamu Mukandutiye Angelina ufite imyaka 70 y’amavuko, yabaye uwaherutse mu kwisobanura ku byo bashinjwa, mu bantu 21 bose hamwe baregwa ibyaha by’iterabwoba no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro bagamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwandaa.

Ubwo yabazwaga impamvu yakanguriraga abana b’abakobwa n’abagore kujya mu gisirikare, yavuze ko kuba yari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ishyaka MRCD, yasanze kenshi iyo bagabweho ibitero abagabo bahita bajya ku rugamba, abagore bagasigara bonyine batabasha no kwirwanaho. Avuga ko byari bimuteye ishema gusaba ko abagore n’abakobwa bahabwa imyitozo ya gisirikare, kandi akaba yarishimiye ko ubusabe bwe bwakiriwe bukanemerwa na Gen Wilson Irategeka wayoboraga umutwe CNRD waje kubyara FLN. 

Mukandutiye Angelina avuga ko icyatumye ajya mu mashyaka atari uko yari agamije imirwano, ahubwo we yumvaga ashaka inzira yageza u Rwanda kuri Demokarasi n’ubwiyunge nyabwo, bityo bakaba bari kotsa igitutu Leta y’u Rwanda ikemera imishyikirano.

Mukandutiye Angelina avuga ko atigeze amenya iby’ibitero bya FLN byahitanye abantu muri Nyungwe, ko nta n’uruhare yigeze abigiramo, ko inshingano ye yarangiriye ku gukora urutonde rw’abagore n’abakobwa bifuzaga gukora igisirikare.

Ku bijyanye no kuba yaragiye mu mutwe w’iterabwoba, arabihakana, akavuga ko yumvise bwa mbere mu matwi ye ko uwo mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba na Leta y’u Rwanda ageze mu Rwanda, ko ari nabwo yamenye ko inkiko gacaca zari zaramukatiye gufungwa burundu. Mukandutiye Angelina amashuri muri Nyarugenge ngo yahunze ihigwa ry’abahungutse bavuye muri Congo.

Avuga ko amaze kuba Komiseri muri FDLR nk’uwari ushinzwe abari n’abategarugori umwanya agereranya nka Minisitiri, yasanze abakobwa nabo bakeneye guhabwa imyitozo ya gisirikare.

Ku cyaha cyo guhatira abagore n’abakobwa kujya mu gisirikare, Angelina Mukandutiye avuga ko nta n’umwe washyizweho agahato ngo akijyemo, ko atari na bose biyandikishije, ko aha ubwo hakoraga ubushake bwa buri wese ku giti cye, ashingiye ku mutimanama we, kuba abyiyumvamo, kandi akanumva ko yabishobora.

Yabajijwe impamvu atitandukanyije n’abo muri iryo shyaka kandi bafite imigambi mibisha ku Rwanda, asubiramo ko nta gahunda mbi yari azi, uretse gusaba imishyikirano. Yongeyeho ko atari kubasiga ngo agende, kuko nta handi ho kujya hari hahari.

Yavuze ko atari gusiga izo mpunzi, kuko nta bandi bantu yita abe yari afite, ntaho kujya yari kubona, ntiyari gusiga abo bahuje umugambi wo gutaha.

Mukandutiye Angelina yasabye imbabazi Imana, Perezida wa Repubulika, Abanyarwanda muri rusange, n’ababuze ababo by’umwihariko.