U Rwanda mu biganiro na Youtube byo gukuraho video ‘Zikwirakwiza amacakubiri’ !

Dr Thierry Murangira

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’urubuga rwa Youtube mu rwego kugirango ibiganiro leta y’u Rwanda yita ibikwirakwiza amacakubiri bihanagurwe kuri uru rubuga.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr. Murangira Thierry, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku cyumweru tariki 7/11/2021.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi yikoma abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru batanga ibitekerezo biyinenga bifashishije umuyoboro wa youtube bakagaragaza ibitagenda mu gihugu ndetse n’ibikwiye gukosorwa.

Ibi leta ndetse n’intore ziyishyigikiye ku mbuga nkoranyambaga zagiye zibivunjamo ibyaha bitandukanye byashyirishije abatari bacye mu nzu y’imboye. Mubo twavuga bamaze gufungwa bazira ibitekerezo batangiye ku muyoboro wa youtube harimo Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable, umunyamakuru Théoneste Nsingimana hamwe n’umunyampolitike Abdul Rashid Hakuzimana.

Umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro yabajije umuvugizi wa RIB impamvu badafunga channels za youtube ‘zikwirakwiza amacakubi’ n’abanyamakuru batanga urubuga bagaha ijambo abiswe ko ‘bakwirakwiza amacakubiri’ undi asubiza ko hari ibiri gukorwa.

Yaravuze ati “Kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, imvugo zibiba urwango, izikurura amacakubiri ntabwo bizihanganirwa na rimwe. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bose ntabwo ari abanyamakuru hari abanyamakuru bazikoresha hari n’abaturage basanzwe bazikoresha kubw’impamvu zitandukanye dore ko hajeho na cya kintu cy’amafaranga.”

Yarakomeje ati “Ibiganiro bihari biri hagati ya RIB na Google. RIB nk’Urwego rufite inshingano zo gukumira no kugenza ibyaha rusesengura amagambo cyangwa imvugo yakoreshejwe. Iyo RIB isanze izo mvugo cyangwa amagambo yakoreshejwe agize ibyaha tumenyesha Google nka nyiri YouTube, kugira ngo ihagarike izo ‘channel’. Nibyo biganiro turimo.”

Nyir’Umubavu Tv yagizwe imfashanyigisho

Dr. Murangira yakomeje avuga ko no ku banyamakuru baha umwanya abitwa ko bakwirakwiza ingengabitekerezo. Ati “Ibyo ngibyo nabyo biri gukorwaho ni ibintu biri kugenzwa ejo cyangwa ejobundi ibizavamo bizagaragara ntabwo ari ibintu tuzaguma kurebera. Urugero natanga ni umunyamakuru Theoneste we yakoresheje youtube channel acishaho ubutumwa burimo amakuru y’ibihuha agamije kwangisha rubanda[…]kuri channel ye ya youtube. Aho ngaho ho biragaragara ko ubushake burimo, ubushake bwo gukora icyaha burimo.”

“Ubugenzacyaha buri gukora akazi kabwo ejo cyangwa ejobundi ibisubizo biraboneka. Dushishikariza n’abantu ko ibi bintu babigendera kure kuko ibihano birimo birakomeye, umutaka wakwitwikira wose. Gutanga ibitekerezo turabizi ko ugomba kubitanga mu buryo bwubahirije amategeko adakurura inzangano, udakwirikwiza ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ukoresha imvugo zikurura amacakubiri.”

Gucecekesha abatavuga rumwe na Leta

Niba koko ubuyobozi bwa youtube buri mu biganiro na RIB ntakabuza uyu ni undi muvuno leta y’u Rwanda iciye wo gucecekesha abatavuga rumwe nayo ndetse no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ku mugaragaro.

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, abanyamakuru ndetse n’abaturage muri rusange baciwemo ibice ku buryo no mu batanga ibitekerezo binenga Leta kuri youtube, iyo ubitanze utatumwe na Leta ufatwa nk’umwanzi w’igihugu ugashinjwa kubiba urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, hakaba n’ikindi kiciro ushobora kumva kinenga bimwe mu bikorwa n’ubutegetsi cyatumwe kugirango amahanga abone ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo buganje.

Mu kwezi kwa mbere uyu Minisitiri w’Ubutabera w’ Rwanda yerekaga inama ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR) intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibindi bihugu byatanze inama zabyo ku Rwanda, bigaragaza ko ubwisanzuru bwo gutanga ibitekerezo ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nta gaciro bifite muri icyo gihugu.

Julian Braithwaite uhagarariye Ubwongereza yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Commonwealth, kizanawuyobora umwaka utaha, barusaba kubahiriza demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nk’amahame y’uwo muryango.

Yasabye u Rwanda kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.

Ubwongereza kandi bwasabye leta y’u Rwanda kurengera no gufasha abanyamakuru gukora bisanzuye nta bwoba bwo kwihimurwaho, n’abategetsi bakubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru.