Paul Kagame yikomye Uganda: Intandaro ni uko Eric Gisa yaba ajya muri icyo gihugu?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2021, habaye ubukwe bwa Teta Gisa umukobwa wa nyakwgendera Fred Rwgema na Mervin Manzi. Ubwo bukwe bukaba bwaratashywe na Paul Kagame ndetse na madamu we. N’ubwo abitabiriye ubukwe bari baje mu birori by’ibyishimo, ijambo rya Paul Kagame ryazanye iyindi sura muri ibyo birori, maze ibyari ubukwe bihinduka politiki, kuko Paul Kagame yahaboneye umwanya wo kongera kwikoma Uganda, muri gahunda ye isanzwe yo gukurura inzangano. 

Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko Uganda yivanze mu buzima bw’u Rwanda kuva kera kugera uyu munsi. Nyamara yiyibagiza ko icyo gihugu aricyo cyamureze, kikamwigisha bikarangira kimufashije no gufata u Rwanda. 

Paul Kagame yongeye kwiyama Uganda uvuga ko atariyo yabaremye, ko atariyo ibagize. Yabivuze muri aya magambo “Ntabwo twaremwe n’abaturanyi, nta n’ubwo baturemeye“. Paul Kagame yihenuye kuri Uganda avuga ko intambara barwanyi ntaruhare Uganda yayigizemo, ngo akaba yiteguye no kubisobanurira buri wese. 

Paul Kagame yemeza ko yagize umwanya uhagije wo kuganira n’abayobozi ba Uganda ku bibazo bafitanye, imbona nkubone. Aya magambo akaba yarayavuze arakaye, ubona n’abantu bamwe batangiye gusuhererwa. 

Paul Kagame akaba yikoma Leta ya Uganda rero ko ngo ariyo ishuka abanyarwanda barimo n’umwana wa Fred Rwigema ariwe Éric Gisa. Aha yiyibagiza nkana ko ibyo akorera abanyarwanda birebwa na buri wese.

Mu nyandiko yacyo n’ubusesenguzi bwimbitse, ikinyamakuru “Chimpreports” cyo muri Uganda cyagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi mu myaka ishize. Impamvu nyamukuru ngo ni uko ibyo bihugu byagiranye urwikekwe, kimwe gikeka ko ikidi gitera inkunga abarwanya ubutegetsi bwa kigenzi cyacyo. 

Kuva uwo mubano wazamo agatotsi, abanyarwanda babujijwe kwambuka imipaka ngo baze muri Uganda ndetse n’ibicuruzwa biva muri Uganda birakumirwa mu masoko yo mu Rwanda. Kagame aragira ati “nacecetse igihe kinini, urugamba ndurwanana ubwitonzi“. Aya magambo Paul Kagame yayavuze nyuma y’uko yashinjije Uganda mu kwivanga muri politiki y’u Rwanda. 

Ikinyamakuru “Chimpreorts” kikaba gitangaza ko bitumvikana na gato ukuntu Paul Kagame avuga ko intambara yarwanywe na RPF igihugu cya Uganda nta ruhare cyayigizemo. Kirakomeza cyerekana ko ingabo za RPF zakoresheje ibikoresho zikuye muri Uganda kandi Uganda ikaba yarateye RPF inkunga zitandukanye zirimo imbunda, imiti n’ibiryo. Ikindi ngo ni uko abarwanyi ba RPF bavurirwaga mu mavuriro yo muri Uganda. 

Chimpreports ivuga kandi ko gufata Kigali muri 1994 byatewemo inkunga n’abasirikare b’inzobere ba Uganda hakoreshwa n’imbunda nini. Ibi bikaba bitera benshi kwibaza impamvu Paul Kagame yakwiyibagiza nkana uruhare rwa Uganda mu kugera ku butegetsi bwe. Ese byaba ari bya bindi byo kuvura umuntu ijsho bwacya akarigukanurira, cyangwa hari izindi mpamvu zihishe inyuma?

Twibutse ko abo mu muryango wa Fred Rwigema banenze kenshi uburyo Paul Kagame yatesheje agaciro uruhare rwe mu rugamba rwa RPF, kandi bizwi neza ko ariwe wafashe iya mbere mu rugamba. Birasanzwe rero ko Paul Kagame yihakana, akanasuzugura abamugiriye akamaro. Kuba yakwikoma Uganda ndetse akanihakana uruhare icyo gihugu cyagize mu kumugeza ku bitegetsi, nta gitangaza cyaba kirimo!