U Rwanda rwasabye Uganda kurekura nta mananiza abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu.

Olivier Nduhungirehe

Yanditswe na Marc Matabaro

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe yasabye abayobozi ba Uganda kurekura abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu.

Ibi Olivier Nduhungirehe yabitangaje yishimira irekurwa ry’undi munyarwanda witwa Donne Kayibanda wari umaze iminsi afungiye mu gihugu cya Uganda akekwaho ubutasi, akaba yarafashwe mu minsi ishize ubwo yari atashye ubukwe muri Uganda ariko hakaba hari amakuru yo kwizerwa avuga ko ari maneko mu nego z’iperereza z’u Rwanda ariko tukaba tutahamya ko yari muri Uganda mu rwego rw’akazi ko kuneka.

Si Ibyo gusa kuko Olivier Nduhungirehe yanatanze urutonde rw’abantu avuga ko bafungiwe mu gihugu cya Uganda.

Olivier Nduhungirehe aho ari mu gihugu cya Burkina Faso aho yitabiriye iserukiramuco nyafurika rya sinema rizwi kw’izina rya FESPACO riteranye ku nshuro ya 26, akoresheje twitter yatangaje ko mu gihugu cya Uganda hafungiwe abanyarwanda barenga 40 mu maboko y’inzego z’iperereza z’icyo gihugu ndetse n’abandi basaga 800 bakaba barahohotewe kuva muri Mutarama 2018.