UBURETWA BUKORANYWE UBUSHAKE

Imyaka makumyabiri hari abayumva bakagirango ni ejo hashize ariko reka mbibutse ko umuntu uyifite aba ashobora gufata inshingano ziremereye nyuma yo kurangiza amashuri iyo yize neza, gushyingirwa, kuyobora abandi no kwitekerereza ndetse no kugirira abandi akamaro gakomeye. Ikibabaje ariko ni uko abanyarwanda benshi bayimaze bakora uburetwa bishoyemo ku bushake cyangwa se ku bushukanyi bukomeye ariko ibiramambu nuko batazi ko baburimo.

Hari abantu bamaze imyaka 20 bahembwa Frw 17.000 hanyuma bagakoreshwa uburetwa mu mikino y’urupfu n’umuntu wihemba umurengera wa Frw 11,000,000 buri kwezi, misiyo ya $ 100,000 birenga, urara muri hoteri yishyurwa $20,000 kw’ijoro rimwe, ufite imodoka zirenze 15 z’akazi zihenze cyane, akagira amazu n’amasambu birenga 20 mu gahugu gato nk’u Rwanda, indege 3 ze bwite, amato, sosiyete ze zicungwa n’abanyamahanga mugihe iwacu abarangije batagira akazi, abakozi benshi bamwe banahembwa na Leta kandi bashinzwe kuragira inka ze bwite…

Ni kenshi twagiye twumva imvugo zisa no kujiji igihe cyose umuntu yatinyukaga kubaza ati ese tuzongerwa imishahara ryari? Igisubizo cyakomeje kuba ko igihugu cyacu gikennye, ko ntaho bakura amafaranga yo kudusaranganya twese kubera ubwinshi bwacu ndetse hari nubwo baburaga ibisobanuro maze badukana imvugo zibeshya kandi zijijisha ngo “matunda iko mbele”, “ibyiza biri i mbere” n’izindi zidasobanutse maze ntangazwa no kubona abanyarwanda babisamiye hejuru aho kubaza nibura ngo aho imbere ni mu kahe gace k’igihugu cyangwa se ni mu mwaka wa ryari?

Habayeho kubeshywa igihe kirekire, kandi sinabirenganyiriza abanyarwanda ariko icyo ntakwihanganira kandi nabaziza ni ukwumva mwarasinzirijwe mugihe cy’imyaka 20 mukagendanira ko. Nubu nubaza impamvu umwarimu atongezwa umushahara uzasubizwa igisubizo cy’icyo gihe kandi tuzi neza ko usibye no kuba neza ko iki kinyoma cyataye agaciro, n’ifaranga ry’u Rwanda ry’icyo gihe ntiringana n’iry’ubu kuko naryo ryagataye kandi tuzi neza akamaro karyo mu buzima bwa buri munsi.

Umukoloni Kagame na FPR ye bashoboye neza gutunganya “uburetwa buvuguruye” maze babucengeza mu banyarwanda benshi maze babujyamo gihumyi babwijandikamo babusinzirirmo imyaka 20 irenga nta kurabukwa, abasirikare bongerewe akazi kenshi aho usibye no kurinda umutekano w’igihugu, ubu birirwa mu ntambara zidashira kandi zidafite impamvu kuko kuva mu ntambara yo muw’i 1994, baratarongererwa umushahara kandi akazi kadasiba kwiyongera ndetse baranahashirira cyane, ariko nibo bagihembwa Frw 17,000 ku kwezi, simvuze abongererwa imirimo yindi isuzuguritse nko kuragira inka za ba afande, kubacungira izamu, kubakorera mu ngo, kubahindura ibigoryi no kubasenyera bo n’imiryango yabo nkuko Kagame yabigenje mu Kiyovu akamenesha abari bashinzwe kumurinda n’imiryango yabo akahahindura amatongo kubera ubwirasi n’umurengwe.

Sinabura kandi kwibaza ku ntiti zataye umwanya n’imitungo yabo muri za Kaminuza ngo bariga ariko ubu bakaba batakimenya n’amazina y’imirimo bashinzwe, bamwe bahindutse inzererezi, abasazi n’abasambanyi kubera ubucakara bakoreshwa, aho usanga ushinzwe ubucamanza yahindutse nk’umuboyi agahabwa amabwiriza n’umushumba utazi n’urukiko icyo bisobanura, reba nawe kugeza ubwo Perezida asigaye ajya kwikemurira ikibazo cy’umuturage wambuwe isambu nkaho nta nzego tugira, ugasanga yibera mu gicu nk’agaca kubera kutagira akazi, maze yanatahuka agahugira mu kwakira abanyeshuri b’amahanga mugihe abacu batazi nuko asa, bicirwa n’inzara ku mashuri bimwe n’ibibatunga.

Muzambarize icyo umudepite amaze mu Rwanda, icyo akora cyatuma ahembwa akayabo n’imodoka zihenze, mumbarize icyo abaministre bamaze mugihe tubona ntamushinga uriho wo kurema n’akazi ko guhinga kandi bazi ko ntawutungwa n’amagambo yabo gusa. Muzambarize impamvu abakozi ba Leta barenze kure ubushobozi ifite bwo kubahemba maze mubabaze icyo kugira inkiko n’umuvunyi n’amategeko anyuranye n’Itegeko nshinga bisobanuye kandi bitwako bahembwa.

Uwavuga ubukoroni bwo ntiyaburangiza, ariko birushaho kuntera kwibaza igihe uwirirwa ahetse imbunda ariwe uba uwambere guhohoterwa n’ingirwamategeko anyuranyije n’amahame remezo y’uburenganzira duhabwa n’Itegeko risumba ayandi bwo kutavogerwa, maze ukumva ngo umuntu arafunzwe nta cyaha yakoze, maze bakamubika imyaka n’imyaka ntakirego bafite ngo bitwaje ko barigukora iperereza…

Harya nkubwo mbere yo gufunga umuntu ntunabanza ngo umenye icyaha yakoze? Kuki wakora iperereza kandi wamaze gufunga umuntu nkaho ntaburenganzira afite afite? Ese ibyo nibyo tubahera imisoro? Mbese twigurira imbunda, amapingu n’abagome bo kuturimbura ndetse banaturenganya tukabona ko ntakibazo maze tukabeshya ko twibohoye? Mu Rwanda nicyo gihugu cyonyine kw’Isi numvise aho Perezida asahura, agafunga, akica ndetse akigisha abantu kwica hakabura intwari n’imwe yabimuryoza, ibi ni uburetwa kandi dusa nkaho tubifitemo uruhare runini kurusha urwo dutwerera Kagame na Leta ayoboye.

Wenda nzapfe ndi imbwa ariko sinzemera guteka agakanu ngo bankerere ijosi, sinzagura uburenganzira bwanjye kandi naravutse mbusanga, ntawuzankura iwanjye yitwaje imbunda kandi ninterwa ntamuntu ntezeho ubutabazi kuko Leta nasanze ari ishyirahamwe ry’abicanyi n’abajura babigize umwuga.

Kanyarwanda