Ubutumwa bugenewe Dr Theogene Rudasingwa, Bwana Jonathan Musonera, na Bwana Joseph Ngarambe, bo kuri “Radio Ihuriro” (Radio New RNC).

Banyarwanda bavandimwe mwese mutaramira kuri uru rubuga rwacu “Umunyarwanda/The Rwandan”, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Uwiteka Imana, umuremyi w’ibiboneka n’ibitaboneka.

Nakurikiranye ikiganiro bariya bagabo batatu (noherereje by’umwihariko ubu butumwa) batanze kuya 12 Mutarama 2017 kuri Radio Ihuriro, numva mfite ikibazo nshaka kubabaza, ariko mfite n’igitekerezo nshaka kubungura.

Nagerageje kubinyuza mu nyandiko ku rubuga rwa Radio Ihuriro ariko nsanga birimo kundushya, nuko mpitamo kubinyuza ku rubuga rwa “The Rwandan”, kandi nizeye ko ubu butumwa buzabageraho, nkaba mboneyeho n’umwanya wo kwiyambaza umuntu wese waba abishoboye kuba yamfasha kugirango ubu butumwa bugere kuri ba nyirabwo.

Njye nitwa Albert Giraneza Izabayo (nkunze kwandika nitwa “Inararibonye Albert Giraneza”), ubugome RPF/Inkotanyi zadukoreye muri Byumba kuva ku ya 01 Ukwakira 1990 narabubonye, ariko kubaho ni Yesu na n’ubu ndacyahumeka.

Rwanda National Congress (RNC) ikivuka nahise mba umuyobke wayo, kuko maze gusoma imigambi yayo mu nyandiko yayo ndende yaje ikurikiranye n’indi nyandiko yari yiswe “Rwanda Briefing” (2010), nizeraga (nibwiraga) ko RNC ije ari umucunguzi (mkombozi) w’abanyarwanda.

Ariko kuva aho uwahoze ari Prezida wa Tanzaniya, Nyiricyubahiro J.M. KIKWETE atangarije ko RPF/DMI/KAGAME igomba kugirana imishyikirano na opozisiyo nyarwanda, cyane cyane (by’umwihariko) FDLR, noneho nkabona RNC (Dr Theogene Rudasingwa, General F.K NYAMWASA, Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya, na Dr Gerald Gahima) bavuniye agati mu ryinyo, nahise mbona ko burya RNC ari irindi zina rya RPF ivuguruye (Reformed RPF), ubwo mba mvanyemo akange karenge, kuko nari mbonye ko kuva mu gihirahiro nkajya muri RNC ari kimwe no guhungira ubwayi mu kigunda.

Gusa na none nubwo ntakemera ibipindi (imigambi) bya RNC, ariko nibura nashimye byimazeyo ubutwari, ubupfura ndetse no kwanga umugayo bya Dr Theogene Rudasingwa, rwose ku buryo aho kugirango nyoborwe n’abahutu b’inda mbi nka ba Rucagu na ba Rwabuzisoni, cyangwa se ba Ngurishigihugu, ba Nayinda, Nsengimasi, n’abandi baruma bahuha twese tutayobewe, cyane cyane abadukoreraho politki zo mu bushorishori, burya ibibi birarutanwa, nayoborwa n’umututsi w’inyangamugayo nka Dr Rudasingwa Theogene.

Dore bimwe mu bitego Dr Rudasingwa Theogene yatsinze ba Rwiyemezamirimo ya politki nyarwanda muri rusange, ariko cyane cyane abo bose biyita abahutu kandi barabaye ingaruzwamuheto za RPF/DMI/KAGAME, ingoma karijana:

(1) Mu gihe abakomeje kwiyita ba Rwiyemezamirimo ya politiki nyarwanda b’abahutu bari bamaze imyaka n’imyaniko bajunjamye nka za numa z’igugu, Dr Theogene Rudasingwa ni we mu nyapolitiki wa mbere y’umunyarwanda watinyutse gutangaza ku mugaragaro ko iraswa ry’indege ya Prezida J. HABYARIMANA ari ryo ryabaye imbarutso (trigger) y’ icyaje kwitwa “Jenoside yakorewe abatutsi” mu Rwanda (1994), bityo aba na we yongeye kugaragaza ko icyo cyaje kwitwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kitigeze gitegurwa n’abahutu (nkuko bikomeje kuririmbwa na RPF/DMI/KAGAME), n’ubwo n’urukiko rwa Arusha rwarinze rufunga imiryango yarwo rutarabona ibimenyetso simusiga, byaba bigaragaza ko iyo jenoside itiriwe abatutsi yaba yarigeze itegurwa n’abahutu bari kw’ibere ry’ingoma ya Kinani, uretse ko byagaragaraga ko kinani aramutse yishwe na RPF/DMI/KAGAME, yagombaga kugira abo yisasira (Although the so-called “Tutsi Genocide” was not planned by any Hutus, but it was clearly predictable”).

• Singire inkovu nkomeretsa, cyangwa se ibikomere ntoneka, njye nemera ko mu Rwanda habayeho “Jenoside Nyarwarnda” ifite ibitambo (victims) n’abacikacumu (survivors) bo mu moko abiri: Nzi neza ko mu gihe Prezida Habyarimana yari amaze kuraswa na RPF/DMI/KAGAME, hari abatutusi batangiye kwicwa n’Interahamwe ku butaka bwayoborwaga na Leta ya MRND/Abatabazi, bazira ubwoko bwabo (ko ari abatutsi).

• Ariko muri icyo gihe kimwe (during the same period) ahantu hose RPF/DMI/KAGAME/Inkotanyi bagendaga bigarurira (bafata) uhereye za Byumba iyo, za Ruhengeri, na za Kibungo, ndetse na Kigali, aho inkotanyi zanyuraga hose, zasyaga zitanzitse, nta muhutu n’umwe wazinyuraga mu jisho (wazisobaga). Zicaga umuhutu wese zahuraga nawe, zimujijije ubwoko bwe, ko ari umuhutu: aha rero nguko uko RPF yakomeje gushyira mu bikorwa jenoside yakoreye abahutu, nk’uko yari yarayitangiye muri 1990, ubwoyaterga u Rwanda iturutse muri Uganda.

• Niyo mpamvu njye nemera imvuga ngo “Jenoside Nyarwanda” yo muri 1994, igizwe n’ibice bibiri, (i) iyakorewe abatusi ikozwe n,interahamwe (zibahoye ubwoko bw’abo) , (ii) n’iyakorewe abahutu ikozwe na RPF/Inkotanyi, nabo zibahoye ubwoko bwabo).

• Njye rero nemera ko hariho n’abacikacumu b’ingeri ebyiri: hariho abacikacumu b’abatutsi , bacitse kw’icumu ry’interahamwe, hakabaho n’abacikacumu b’abahutu bacitse kw’icumu rya RPF/Inkotanyi.

• Ibi mvuga ni ibyabaye kuva ku ya 06 Mata 1994 kugeza kuya 17 Nyakanga 1994.

• Ibyabaye mbere kuva muri za 1990, mu Rwanda hose (1994 – U.N.H.C.R – Robert Gerson Report), za Kibeho muri 1995 (Australian U.N Mission & MSF Reports), mu nkambi z’abuhutu muri Congo 1996 -1998 (Zaire – DRC) nk’uko bigaragazwa na U.N.H.R.C Mapping Report (2010) ntabwo nabona uko mbivugaho hano.

(2) Mu gihe ba Rwiyemezamirimo ba politiki nyarwanda , cyane cyane abahutu, kandi nyamara bizwi ko babaye abambari ba RPF/DMI/KAGAME igihe kirekire, abenshi barabaye na ba Ministri (Cabinet Members) ba RPF/KAGAME’s Administration, bari barakomeje gukorera muri ceceka (cyangwa se wenda kuri baranyica) , Dr Theogene Rudasingwa ni we wongeye gufata iya mbere , ashyira ahagaragara urutonde rw’amazina y’abatutsi bateguye kandi bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda kuva 1990 kugeza magingo aya.

• Ibi byonine bituma njye mbona Dr Theogene Rudasingwa ari wa mugabo w’imfura (in the actual sense of the word), kuko akunda ukuri,kandi akaba asa nk’aho yahisemo ko aho kugirango aryamire ukuri ahubwo yaryamira ubugi bw’inkota. Rwose Uwiteka Rurema azamukomezemo uwo mutima wo kuba inyangamugayo.

(3) Dore rero ikibazo mfitiye Dr Rudasingwa Theogene na bagenzi be:

Dr Ruasingwa Theogene, mu kiganiro cyanyu navuze hejuru aha muri iyi nyandiko, musa nkaho mwagereranyije RPF/DMI na RNC/DMI, ndetse mwongera gusa nkaho muca amarenga mugereranya “Kanywamusayi” Senior wa RPF/DMI (Prezida Kagame) na “Kanywamusayi” Senior wa RNC/DMI (General Nyamwasa).

None se mwaba mwashatse kuvuga ko General Nyamwasa yaba agikorera (agikorana) na RPF/DMI/KAGAME???

Cyangwa se wenda mwashatse kuvuga ko “strategies” General Nyamwasa akoresha muri RNC ayoboye, ari zimwe n’iza RPF/DMI/KAGAME???

Cyangwa se wenda nuko muri RNC/Nyamwasa (ariyo mwe mwise RNC ishaje cyangwa se RNC/DMI) ubu hasigaye habonekamo abantu bazwi ko (nk’uko mwabyivugiye muri iki kiganiro) bakorera RPF/DMI, nka Major J.M.V Micombero???

Please nimugerageze muduhe (twe impunzi tukiri hanze y’u Rwanda) ibisobanuro birambuye, tutazongera kugwa mu ruzi turwita ikiziba.

4) Icyifuzo (Igitekerezo) cyanjye ni iki: Ese ntabwo byashoboka ko New RNC (mwe abayobozi) bayo mwadushyiriraho Ikinyamakuru (On-line News Paper) noneho biriya biganiro byose munyuza kuri Radio Ihuriro, mukajya mubikorera “summary”, noneho mukabicisha kuri “on-line newspaper”, nkuko dufite za “The Rwandan/Umunyarwanda”, noneho abadafite amahirwe yo kumva Radio yacu Ihuriro nibura bagacungira kuri icyo kinyamakuru???

Uwiteka Imana Rurema akomeze atugirire neza twese hamwe.

Inararibonye Albert GIRANEZA ([email protected])