Padiri Nahimana n’abamuherekeje barasesekara i Kanombe kuri uyu wa mbere tariki ya 23.01.2017!

Padiri Thomas Nahimana

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Rwanda tariki ya 23 /11/2016 biturutse ku cyemezo cyafashwe n’abayobozi Perezida Paul KAGAME yagaye ku mugaragaro, ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda bushimishijwe no kumenyesha Leta y’u Rwanda, Abanyarwanda bose, inshuti z’u Rwanda, n’abakunzi ba Demokarasi ibi bikurikira :

1. Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe imuherekeje bazasesekara mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 /01/2017 baturutse i Paris mu Bufaransa. Bazagera i Kanombe ku mugoroba saa moya n’iminota makumyabiri (19h20) n’indege ya KLM nimero KL 537.

2. Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe y’Abataripfana ayoboye bazafata umwanya mutoya wo kuramutsa abaje kubakira kandi basubize ibibazo bikeya ku bashaka kugira icyo babaza.

3. Kuwa kabiri tariki 24/01/2017 Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye biteguye kugirana ikiganiro kirambuye n’Abanyamakuru babyifuza. Isaha n’aho kizabera muzabimenyeshwa mu gihe gikwiye. Muri icyo kiganiro, nibwo muzagezwaho incamake y’imigambi myiza cyane ishyaka ISHEMA rihishiye Abanyarwanda.

4. Muzaze muri benshi gusanganira aba Bataripfana bishimiye gutaha mu Rwababyaye bagamije gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.

Bikorewe i Paris, tariki ya 21 Mutarama 2017

Chaste GAHUNDE
Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe itangazamakuru