Ubutumwa bugenewe Impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo n'ahandi, FDLR, Rukokoma, Byiringiro, n'abandi

Martin Ntiyamira

Kumpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo n’ahandi hose ku isi,

Ndabasuhuzanya urukundo n’imigisha bituruka kumana,

Si ndi Umuhutu, navutse nsanga nitwa Umututsi ariko iyo mbonye amafoto y’abana b’Impunzi z’Abanyarwanda bari gukurira mumashyamba ya Congo no muzindi nkambi z’impunzi, mbibonamo kuko nange navukiye nanakurira mubuhunzi, ahitwa i Mushiha iburasirazuba bw’i Burundi; kugeza magingo aya nange ndacyari impunzi nkamwe ariko ndahamya ntashidikanya ko Imana itazemera ko mbusaziramo, ko igiye kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda twese burundu.

Bisa nkaho byari ngombwa ko Abanyarwanda twese twumva uko ubuhunzi bumera kugirango tubashe gusobanukirwa neza ko twese tubabara kimwe bitcyo biduhe kunga ubumwe twari twarambuwe na bagashakabuhake aribo ba Mpatsibihugu bakolonije u Rwanda bagatera amacakubiri, urwango, n’umwiryane mu Banyarwanda, natwe tukamira bunguri ubwo burozi tukamarana bikatuzanira amatage n’ubuhunzi.

Rero, ndabona igihe kigeze ko Abanyarwanda b’ingeri zose, bo mu bwoko bwose, duca bugufi, tugasuzumira hamwe ibidutanya n’ibyadusubiza ubuvandimwe dusangannwe tugashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda twese muri rusange, abadukomokaho, n’abazadukomokaho tutahashyize inyungu zacu bwite n’irari ry’ubutegetsi.

By’umwihariko ndakangurira abitwa abayobozi banyu, nka Twagiramungu, Byiringiro, n’abandi gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda muri rusange aho kuhashyira inyungu zabo bwite.

Guhindurira izina n’abayobozi FDLR ntibihagije kuko sibwo bwambere byaba bikozwe kandi ntacyo byigeze bihindura ku isura n’icyasha ifite muruhando rw’amahanga.

Abanyarwanda bose Abahutu, Abatutsi, n’Abatwa bagomba kwishyira hamwe muburyo bushyashya butarimo uburiganya, amacenga, uburyarya, n’inda nini, tukigobotora iriya ngoma mpotozi y’uriya mwicanyi umariye Abanyarwanda ku icumu tugaca burundu ubuhunzi mu Banyarwanda.

Nkuko mpora mbivuga, Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa afitiye Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko tubishatse yadusigira umurage w’ubwiyunge n’ubuvandimwe bw’Abanyarwanda. Ibyo ni ukuri kandi abafite ubwenge n’umutima byo gutekereza no kuzirikana, ukuri kwabyo barakubona.

Nongeye kwifuriza Impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kwisi Imigisha n’Amahoro y’Imana;

Muragataha iwanyu i Rwanda.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada.