Ni gute ishyaka rishobora kwirengagiza inyungu z’abaturage?

Ambrose Nzeyimana

Iyo ibibabaje abaturage bivuye ku murongo wa mbere w’ibyo ishyaka rya politiki riharanira uko bwije uko bukeye, cyane cyane mu mikorere yaryo.

Inyito y’iyi nyandiko irerekana ko ishyaka rya politiki riberaho ubundi guharanira inyungu z’abaturage. Cyakora nkuko amateka abyerekana hirya no hino kw’isi, cyane cyane iwacu i Rwanda, amashyaka menshi yagiye ajyaho banyirukuyashyiraho bagamije mbere na mbere inyungu zabo, cyangwa iz’abo bafite ibyo bahuriyeho, kenshi na kenshi inyungu za rubanda rwose muri rusange zidashishikaje abayashinze.

Dufate urugero rwa FPR. Abibuka uko iryo shyaka ubu riyobora igihugu ryamenyekanye mu Rwanda, ryagaragaye rigamije imbere gukoresha imbunda n’intambara kugirango rigere ku butegetsi. Ryerekanye rugikubita ko icyari kigamijwe kitari inyungu z’abaturage muri rusange, ahubwo ko zari iz’agatsiko gato kakoze uko gashoboye kose kugirango kagere kubyo kashakaga. Ibyakurikiye kugeza ubu, utabibona sinamugayira ubuhumyi bwe, bwaba ari ubwo yavukanye cyangwa ubwamugwiriye kubera impamvu zinyuranye z’ubuzima yanyuzemo cyangwa yahisemo.

Biroroha kw’ishyaka riri k’ubutegetsi kunengwa iyo ritashoboye kwita ku nyungu z’abaturage, kuberako mu nshingano zaryo za mbere n’ubutegetsi riba rifite haba harimo kuzirengera. Ariko se nko mw’ishyaka ritariryagera ku butegetsi birashoboka ko byagaragara ko naryo ritari kwita ku nyungu z’abaturage muri rusange? Ibi bikaba bivugako inyugu za rubanda zititabwaho gusa mu gihe ishyaka rya politiki riri ku butegetsi. Birashoboka rero ko ishyaka rikiri hanze y’ubutegetsi riteshuka ku guharanira inyungu za rubanda. Ibi bigaragara cyane cyane iyo:

1) Gutangiza ishyaka abaritangije bataryubaka uko bikwiye kugirango rizagere kunshigano zo kurengera inyungu za rubanda; ibikorwa byaryo bikagaragara koko, maze kurwana ishyaka ntibibe gusa mu magambo;
2) Gushyiraho ishyaka abaririmbere bagamije gusopanyiriza abandi gusa; ibi bigaragara iyo mw’isesengura ry’imikorere y’ishyaka runaka umuntu abonako imbaraga z’abariri imbere cyangwa barishyigikiye zikoreshwa mu gusenya andi mashyaka bahanganye aho kunenga imitegekere mibi y’ishyaka riba riri k’ubutegetsi;
3) Gushinga ishyaka, maze ryaba rigize amahirwe rikabona abaryitabira, ntirishobore kubahiriza zimwe mu nshingano z’ikubitiro zigenga imikorere ya kidemokrasi [kubahiriza amategeko abarikumwe bumvikanye; kubumbatira ubumwe bw’ishyaka hitabwaho kumva ibitekerezo binyuranye byabari kw’isonga yaryo; kwirindako ibitekerezo bya benshi biburizwamo umuyobozi akikorera ibyo yumva bimunogeye kubera inyungu ze bwite];
4) Ishyaka rimaze gushinga imizi, noneho aho kurushaho kwerekana uburyo buboneye rizita ku nyungu za rubanda rigeze k’ubutegetsi, rigatangira kwirengagiza ibibazo byihariye byabo rishaka kuyobora kugirango ribugereho; aha ingero ebyiri umuntu yatanga ni izi: 1) mu mashyaka nyarwanda arenga 20 avugako arwanya ubutegetsi bwa FPR, ni angahe yagize icyo atangaza ku miriro yibasiye abantu n’ibintu mu Rwanda cyangwa ku mirambo y’abanyarwanda ikomeje kuboneka mu biyaga n’inzuzi zo mu gihugu; 2) murayo mashyaka yose ni angahe yagize icyo avuga cyangwa atabariza ziriya mpunzi zacu ziri mu mashyamba ya Congo mu gihe LONI irikuvugako izazirasaho mu gihe zidakoze ibyo ishaka. Isesengura ry’imwitwarire yayo mashyaka yose kuri ibi bibazo ashobora kwerekana koko amashyaka aharanira ubutegetsi kandi ashishikajwe nanone no guharanira inyungu za rubanda muri rusange;

5) Ishyaka runaka rigira ibibazo mugushaka kukorana n’andi mashyaka aharanira ubutegetsi, ataruko riyobewe ingufu zo gukorana n’abandi byariha mu guhindura imitegekere mibi, cyangwa se rifite umurongo wa politiki ritagira irindi shyaka biwuhuriyeho, ahubwo ari ukubera izindi nyungu zihariye zigamijwe zitari iza rubanda muri rusange

Hari byinshi bishobora rero kugaragaza ko ishyaka runaka ritari guharanira inyungu rusange za rubanda. Nerekanye aha bimwe mubirebana n’ishyaka ryaba ritaragera k’ubutegetsi.

Biragaragara rero ko ishyaka ryaba riri k’ubutegtsi cyangwa ribuharanira rishobora kudaharanira inyungu z’abaturage muri rusange, ahubwo rikita ku nyungu za bamwe mubarigize. Abajijutse bifuza ubutegetsi buboneye abaturage kandi basobanukiwe kurusha abandi mur’abo baturage bafite inshingano zo kubafasha mu gusesengura no kwerekana ndetse bamagana ayo mashyaka cyangwa abanyapolitiki bigaragako mu mikorere yabo, inyungu z’abaturage ataribyo bigamijwe mbere na mbere. Ibi bikaba aribyo mbona bizatuma amashyaka avugako ariguharanira inyungu za rubanda azarushaho kuziharanira koko, maze irirushije ayandi kubikora akaba ariryo koko rishyirwa imbere mu kubayobora.

Ambrose Nzeyimana