UBUTUMWA BWA FDLR KU MINSI MPUZAMAHANGA UW’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA N’UW’IMPUNZI KUWA 20 KAMENA 2021

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR : nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y’AMAJYAMBERE nyayo duharanira twese.

Tubifurije kandi umugisha n’uburinzi biva ku MANA ishobora byose.

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika izirikana uburenganzira bwe hibukwa imbaga itabarika y’abana b’abirabura batikijwe n’ingoma ya ba GASHAKABUHAKE kuwa 16 Kamena 1976 i SOWETO muri AFURIKA Y’EPFO, ubwo abo bana bajyaga mu muhanda kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo bavukijwe.

Mu gihe twizihiza uyu munsi wahariwe umwana w’umunyafurika, uburenganzira bw’umwana bukomeje guhonyangwa mu bihugu byinshi by’Afurika, by’umwihariko mu gihugu cyacu cy’u Rwanda aho ku mugaragaro abayobozi b’igihugu bigisha kandi bagashishikariza abana inzangano, ubwicanyi, ubujura, ubusambanyi, babashora no mu ntambara z’urudaca. Mu Rwanda kandi abana ntibahabwa amahirwe angana mu rwego rw’uburezi bakaba banigishwa amateka agoretse y’igihugu.

Urugaga FDLR rwamagana byimazeyo ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana kandi ari bo Rwanda rw’ejo.

Urugaga FDLR rurasaba imiryango mpuzamahanga guhagurukira gutabara abo bana b’inzirakarengane .

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Tariki ya 20 Kamena 2021, imyaka 20 irashize isi yose yizihiza umunsi ngarukamwaka washyiriweho kuzirikana impunzi. Amategeko agenga impunzi akubiye mu masezerano y’i GENEVE mu BUSUWISI yasinywe tariki 28 Nyakanga mu mwaka w’1951 agatangira gushyirwa mu bikorwa mu 1954.

Ingingo ya 14 y’ayo masezerano (convention) y’i GENEVE , igika cya mbere igira iti: ” mu gihe hari itotezwa (persécution) buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka ubuhungiro no kubuhabwa mu bindi bihugu”. Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame budakozwa iyi ngingo, ahubwo bushishikajwe n’icyo ari cyo cyose kibuza impunzi amahoro. Ni muri urwo rwego ubutegetsi bw’u Rwanda bukora uko bushoboye kose ngo bwemeze amahanga ko ubu mu Rwanda nta kibazo na kimwe gihari kibuza impunzi gutahuka. Bityo muri 2013 hakaba hari hafashwe icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi kuri bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda, cyane cyane ku bahunze hagati ya 1990 na 2000. Nyamara, hakirengangizwa ko na n’ubu abanyarwanda bakomeje guhunga ari benshi iriya ngoma nkoramaraso, y’iterabwoba, y’ikinyoma n’igitugu. Ngabo abarigiswa, abapakirwa mu mifuka bakajugunywa mu migezi no mu biyaga, abarigiswa, abafungirwa ahatazwi, abazira ibitekerezo byabo, abacuzwa utwabo, n’abandi bagirirwa ibikorwa bibi.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Mu gihe twizihiza uyu munsi w’impunzi, ntitwabura kuvuga muri make ingorane zikomeye impunzi z’abanyarwanda zihura nazo:

– Iziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta burenganzira bw’ikiremwamuntu zihabwa, zihigwa bukware, zitegezwa ingabo za Kagame, zimwe ziricwa, izindi zigafungwa, izindi zigacyurwa ku ngufu; ab’igitsina gore bagafatwa ku ngufu;

– Mu bindi bihugu (hanze ya Kongo), impunzi z’abanyarwanda zihigwa ku kagambane ka Kigali, zigasahurwa, zigashimutwa, zikaburirwa irengero, zigafungirwa ubusa, zigacunaguzwa, zikicwa, n’ibindi byinshi zikorerwa kandi intore za Kagame zikabigiramo uruhare rukomeye.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Urugaga rwacu FDLR nk’uko rwabyiyemeje, ntiruzacogora mu kurengera no kurenganura impunzi z’abanyarwanda.

Rukaba rusaba abanyarwanda bose baharanira ukuri gukora uko bashoboye kose kugira ngo barandure burundu igitera abanyanyarwanda guhunga igihugu cyabo.

Rugasaba amahanga kudakomeza kugwa mu mutego wa Kigali ahubwo agakurikirana neza akamenya ukuri ku gitera ubuhunzi ku banyarwanda; agakurikirana imibereho y’impunzi z’abanyarwanda no kuzifasha gukemura ibibazo zihura nabyo.

Turangije tubifuriza kuzirikana aya masabukuru yombi kandi twizera ko nyuma y’iyi mibabaro, ukuri kuzatsinda hakaboneka umunezero.

Duharanire guca akarengane kandi dusenge IMANA by’ukuri, izabidufashamo.

– HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA – HARAKABAHO FDLR N’ABACUNGUZI BAYO

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen

Président ai des FDLR

Bikozwe kuwa 18 Kamena 2021