Impungenge ziyongereye : Karasira ntakitabye urukiko kuko arembye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umuhanzi, Umwalimu muri Kaminuza, akaba n’impirimbanyi y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo Aimable Karasira ufungiwe mu Rwanda ararembye nk’uko byemezwa n’abantu ba hafi bo mu muryango we n’ab’inshuti ze.

Amakuru y’uburwayi bwa Karasira yatangiye guhwihwiswa icyumweru kimwe nyuma y’uko atawe muri yombi, kuko ubucucike bwo mu mazu afungirwamo abantu, aho baryama baba bahekeranye kandi hakaba n’umwuka muke bitari gutuma akomeza kuba muzima, mu gihe asanganywe ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bwa diyabete.

Mu minsi itatu ishize nibwo noneho hatangiye kuvugwa ko yanarwaye Covid 19 ayirwariye muri izo kasho zifungirwamo benshi barenze ubushobozi bwazo, kandi muri iyi minsi hakaba hari n’abandi benshi bayanduriramo (turabibagezaho mu nkuru yihariye), ariko kuva byatangira kuvugwa inzego zose bireba kugeza ubu (Polisi, RIB n’ubushinjacyaha) zikaba zararuciye zikarumira.

Mu cyumweru gishize, abantu banyuranye batangiye kwandika babaza ku buzima bwe, ariko aho kubona igisubizo gihamye gitanzwe n’inzego zibishinzwe, ahubwo intore n’abandi bashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bakabatuka bababwira ko bari kuvugira ibigarasha, nk’uko basanzwe babigenza, bibasira buri wese utanze igitekerezo kuri Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga, mu gihe icyo gitekerezo kiba kigaragaza ukuri kw’ibibera mu gihugu.

Mu gihe itangazamakuru n’abandi batari bake bari bategereje itangira ry’urubanza rwa Karasira uyu munsi, nyuma y’ibyumweru bitatu nta kanunu ke, birangiye umwunganizi we mu mategeko atangaje ko urubanza rutakibaye kuko arwariye Covid19 mu bitaro bya Nyarugenge, aho abasha kugerwaho gusa n’abo mu muryango we, n’umwunganizi we bonyine.

Mu gisubizo Minisiteri y’ubutabera yahaye umwe mu banyamakuru b’i Kigali wabazaga uko ubuzima bwa Karasira buhagaze, niba yararwaye mbere yo gutabwa muri yombi cyangwa niba yaranduriye muri cachots za RIB / Police, akaba yari yanabajije niba urubanza rwe rwari ruteganyijwe uyu munsi rwari kuba cyangwa niba rwasubitswe, Minisiteri y’ubutabera yamubwiye ko ayo makuru y’uburwayi amenywa gusa na nyirayo, ko bo batemerewe kuyatangaza. 

Ku ruhande rwe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ari nayo igenzura ikanakurikirana imibereho y’imfungwa zikiri mu bihome byayo  (Police stations) yaraye atangarije kuri Radio 10 ikorera i Kigali mu Rwanda ko nta kintu Polisi izi ku buzima bwa Karasira. Yanabajijwe niba yaba arwaye cyangwa atarwaye, yanga kugira icyo abivugaho cyeruye, ariko imvugo yakoreshaga ikaba yumvikanishaga ko ari kuvuga aziga.

Ibi byose biraca amarenga ko ubuzima bwa Karasira Aimable butameze neza, ko inzego zibishinzwe zibizi kandi zibiziranyeho, ari nayo mpamvu zihisha Abanyarwanda amakuru amwerekeyeho, bakaba bashobora no kuzatungurwa n’itangazo wenda ryazaza ribabwira ko yashizemo umwuka, nk’uko baherukaga batangarizwa ko Kizito yafashwe, bakongera kubona itangazo ribabwira ko atakiriho.

Turakomeza kubakurikiranira iby’ubuzima n’urubanza rwa Karasira Aimable, igihinduka cyose, tuzaba mu b’imbere mu kukibamenyesha.