UBUTUMWA BW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABARI N’ABATEGARUGORI

  Kw’itariki ya 08 z’ukwezi kwa gatatu kwa buri mwaka ni bwo kw’isi yose hizihizwa umunsi w’abari n’abategarugori. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryifurije umunsi mwiza abari n’abategarugori bari mw’ishyaka ryacu, n’ abanyarwandakazi bose muri rusange, ari abari mu Rwanda ari n’abari hanze.

            Rimwe mu mahame ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigenderaho nk’uko yatangajwe mu nyandiko y’ahamame-remezo yaryo taliki ya 10/3/2013, twemera kandi duhamya ko abaturage, abenegihugu , abantu ari bwo bukungu bwa mbere bw’igihugu icyo ari cyo cyose kuko zahabu na peteroli na diyama na coltan nta gaciro byagira abantu batariho ngo babikenere. Niyo mpamvu ishyaka ryacu ryiyemeje kurwanya leta ya FPR Inkotanyi ikoresha kwica abantu nk’imwe mu ntwaro yayo ya politiki bikaba na bumwe buryo bwayo bwo kuyobora igihugu. Kurenganya, kubuza uburyo no kwica abatavuga rumwe na FPR, baba abagabo, baba abari n’abategarugoli ni yo gahunda ya politiki ya FPR nk’uko Perezida Kagame ubwe yayitangaje mu masengesho yo gutangira umwaka yabereye i Kigali taliki ya 12/01/2014.

            Leta ya FPR Inkotanyi ibeshya amahanga ngo yateje imbere abari n’abategarugori mu Rwanda kandi ataribyo, ahubwo yarabatindahaje ibicira abagabo, ibagira abapfakazi n’imfubyi imburagihe nka kuriya igize Lea na Portia Karegeya, nk’uko yagize Madamu  wa Ingabire Charles wari umunyamakuru i Kampala n’abana be, nk’uko yagize Madamu Cyiza Agusitini n’abana be, nk’uko yagize Madamu Seth Sendashonga n’abana be, nk’uko yagize Madamu Rwisekera n’abana be,  n’abandi bategarugori n’abari biciwe abagabo babo na ba se, bishwe na FPR Inkotanyi hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo nko muri Zaire-Congo, muri Afurika y’Epfo, muri Kenya n’ahandi henshi. Muri aba bari n’abategarugori bose bahekuwe na FPR Inkotanyi, turasaba ko havamo bamwe b’inkwakuzi, b’intwari zacu rwose kandi twese, maze bagashakana bakiyegeranya bagashinga ishyirahamwe rikomeye ry’abari n’abategarugori ryo kuvuguruza leta ya FPR muri politiki yayo yo kubeshya abanyarwanda n’amahanga ngo yateje kandi iteza imbere abari n’abategarugori kandi ahubwo yaramariye kw’icumu abagabo babo, na ba se.

Kubera ko leta ya FPR Inkoyanyi  yubakiye ku kinyoma, igitugu, urugomo, n’akarengane,  ica hano ikabeshya ngo yateje imbere abari n’abategarugori imbere ubundi igaca hirya ikajugunya bamwe muri bo muri gereza ibaziza ibitekerezo byabo. Urugero ni  nk’abanyamakuru Agnes Uwimana Mukankusi na Saidati Mukakibibi  b’ikinyamakuru UMURABYO, nka Victoire Ingabire Umuhoza  Perezida w’ishyaka FDU-INKINGI n’abandi bari n’abategarugori bazwi n’abatazwi nk’umwe wicururizaga utuntu agendana mu ntoki uherutse kwicwa n’inkoni za polisi y’u Rwanda mu Muhima yari anatwite azira ijambo rimwe gusa ry’uko yari avuze ati “ariko ubu muzaturenganya  kugeza ryari koko!”. Twasabye kuzamenya amazina y’uriya mutegarugori wasize avuze, ku buryo tubaye dushimiye uwo ari we wese wazatugezaho amazina ye.

Ese leta ya FPR Inkotanyi yabeshya ite abanyarwanda n’amahanga ko iteza imbere abategarugori mu myanya y’ubutegetsi nko mu nteko ishinga amategeko  na sena na guverinoma  kandi abo bategarugori baba batatowe n’abaturage ahubwo baba bashyizweho n’abayobozi bakuru ba FPR ibategeka  kuvuga no gukora ibyo  ishaka, badashobora kuba bavuganira abari n’abategrugori bagenzi babo barengana hirya no hino mu gihugu. Urugero hari ibinyamakuru byinshi mu mwaka wa 2012 na 2013 byatabirije abanyarwandakazi bakora akazi k’uburaya mu Rwanda bishwe n’inzego z’umutekano za leta ya FPR Inkotanyi ariko bariya badamu benshi mu mubare mu nteko ishinga amategeko ntibagire icyo babivugaho ngo ubwo bwicanyi buhagarare n’ababukora bashyikirizwe ubucamanza bubibahanire. Aha twibuke ko hari umutegarugori witwa Panelope Kantarama wari senateri wagize ubutwari bwo kuvuga icyo atekereza ku nama Perezida wa Tanzania yari yagiriye mugenzi we Perezida Kagame w’u Rwanda ko yashyikirana n’inyeshyaba za FDLR mu rwego rwo kubonera umuti urambye ikibazo cya Congo n’icy’u Rwanda. Nyuma yaje kubizira Perezida Kagame  amwirukana muri sena nk’uwirukana umukozi we wo murugo (umuboyesse),bitanyuze rwose mu mategeko agenga sena,  noneho na bagenzi be abo barata ngo ni benshi mu nteko muri sena no muri guverinoma bakaruca bakarumira ntibakopfore ngo babe bagira icyo babibazaho. Ibyo byose bigaterwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR bukoresha igitugu, iterabwoba, ivangurabwoko,  akarengane n’ubwicanyi kugirango bubuze uwo ari we wese uri mu Rwanda kwinyegambura. Aha turashima umutegarugori w’umunyarwndakazi Gloria  Kayitesi mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka aho yamaganye akarengane, guhimbirwa ibyaha  n’iyicarubozo bya Leta ya FPR Inkotanyi  bikorerwa umugabo we Lieutenant Joel Mutabazi . Madamu Gloria Kayitesi agashimangira avuga ko azi neza nk’umuntu nawe ubwe wigeze gukora muri Minisiteri y’Ingabo ko hari n’abandi banyarwanda benshi  cyane mbere y’umugabo we  barenganye nka kuriya  arengana  kandi na nubu bakaba bakiri muri ako karengane, bafunzwe kubera ibyaha bahimbiwe batigeze bakora. Ko rero atari urw’umwe!

Bategarugori  na mwe bari b’u Rwanda, urwinyegamburiro rwanyu ruri mu mashyaka yigenga nk’iri ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI atavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Nimwe ba nyampinga mukaba naba gahuzamiryango,  bityo akaba ari mwe Rwanda rw’ejo kuko ari mwe mizero yarwo. Ni yo mpamvu tubashishikariza kugana ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rifite ingengabitekerezo ya politiki yubakiye ku mahame y’ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane(mutual respect/respect mutuel), ubwihanganirane(tolerance), ubusabane(concord/concorde), ubufatanye(solidarity/solidalite), ubwuzuzanye(complementarity/ complementalite), ubuvandimwe(fellowship/fraternite), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/comprehension mutuelle), ubunyakuri (thruthness/verite/sincerite), gukorera mu mucyo (transparency and accountability/ transparence et responsabilite), no gusangira ibyiza by’igihugu cyacu abanyarwanda (genuine power sharing/partage reel du pouvoir) ntawe uhejejwe inyuma y’urugi. Politiki  nziza nk’iyi,  nimuyigana mukayikomeza mukayiha imbaraga igashinga imizi mu Rwanda no mu mitima y’abanyarwanda,  ni yo izatuma mutongera kuba abapfakazi n’imfubyi imburagihe.

Turangije ubu butumwa tubifuriza umunsi mukuru mwiza w’abari n’abategarugori kw’isi yose uzaba taliki ya 08/03/2014.

Bikorewe i Savannah,  Georgia,  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 02/03/2014

 

Dr.  Gasana Anastase, perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr.  Mukeshimana Isaac, Visi Perezida  ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

 

Abifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email y’ishyaka ryacu ni  iyi:  [email protected]