PDP-Imanzi:Hashyizweho Komite nyobozi y’agateganyo

    ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N°2004/0013

    Uyu munsi kuwa mbere tariki ya 03 Werurwe 2014, inama rusange y’ishyaka “PDP-Imanzi”(Pacte Démocratique du Peuple-Imanzi) yateranye isuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama zo ku matariki ya 03 na 12/01/2014.
    Mu rwego rwo gusubukura igikorwa cyo kwandikisha ishyaka “PDP-Imanzi” mu Rwanda no kugira ngo rirusheho kuhashinga imizi, Komite Nyobozi y’agateganyo yashyizweho ku itariki ya 12/01/2014 yavuguruwe. Guhera uyu munsi, iyi Komite niyo ihagarariye inyungu za PDP-IMANZI mu Rwanda no mu mahanga. Igizwe n’abarwanashyaka bakurikira:
    – Perezida fondateri w’ishyaka: Bwana MUSHAYIDI Déogratias (Rwanda, imfungwa ya politiki);
    – Visi-Perezida w’ishyaka akaba n’Umuvugizi: Bwana HARERIMANA Emmanuel (Rwanda);
    – Umunyamabanga mukuru w’ishyaka: Bwana MUNYAMPETA Jean-Damascène (Belgique);
    – Umunyamabanga mukuru wungirije akaba n’Umuvugizi w’ishyaka: Bwana KABALISA Pacifique (Belgique);
    – Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori: Madamu MUKARWEBEYA Astérie (Belgique);
    – Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi: Bwana KABAGEMA Jean-Claude (Hollande);
    – Umubitsi Mukuru w’ishyaka: Bwana HAKIZIMALI Gérard (Belgique);
    – Komiseri ushinzwe kwamamaza amatwara y’ishyaka no kurishakira abayoboke: Bwana RWAMBONERA Pascal (Rwanda);
    – Komiseri ushinzwe itangazamakuru: Madamu MBABAZI Joséline (Rwanda);
    – Komiseri ushinzwe uburezi n’urubyiruko: Bwana KAYUMBA Jean-Marie-Vianney (Rwanda);
    – Komiseri ushinzwe imari n’umutungo: Madamu UWINEZA Zamuda (Rwanda).
    Inama yashimiye Abanyarwanda, cyane cyane inshuti n’abakunzi b’ishyaka PDP-Imanzi ukuntu bakomeje kurishyigikira ari benshi kandi na ryo rirabizeza rikomeje ko ritazabatenguha.
    By’umwihariko, inama yashimiye abarwanashyaka bose ba PDP-Imanzi ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza mu bikorwa by’ishyaka ryabo.

    Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n’ubufatanye mu Rwanda.

    Bikorewe i Kigali n’i Buruseli, ku itariki ya 03/03/2014

    HARERIMANA Emmanuel
    Visi-Perezida
    Tél : +250725857158

    MUNYAMPETA Jean-Damascène
    Umunyamabanga mukuru
    Tél : +32477971465
    Email :[email protected]