Ubu noneho tumaze kumenya amakuru y’imvaho y’iyicarubozo riri gukorerwa Bwana Mutuyimana Anselme ;umurwanashyaka wa FDU Inkingi ufungiye muri gereza ya Mpanga.
Umwe mu bacungagereza uduhaye amakuru atubwiye ko uyu Anselme yakubiswe akagirwa intere ubwo yaravuye ku isurwa amaze gusurwa ahagana i saa saba nigice, amaze guhabwa ibyo asurishijwe yinjiye mu gikari cya gereza agaruka azanye igikapu nibwo yafashwe n’abacungagereza bayobowe na AIP NYAGATARE DELONOE ushinzwe imibereho myiza muri iyi gereza ari kumwe na AIP ALEX, AIP MARCEL bamushinja kuba “igipinga ” nibwo bamuhaye umucungagereza witwa ZIRARUSHYA amuhondaguza indembo mu bitugu no mu mutwe ndetse n’imigeri ku gice cy’inda no mu mayunguyungu ahegera igice kibarizwamo inyama y’impyiko maze amaze kumuhindura intere, umuyobozi wa gereza wungirije ategeka ko bamuhirikira muri kasho!
Nkuko twabivuze haruguru kandi bariya bayobozi ngo nibo Inkotanyi zashinze gahunda yose y’iyicarubozo cy’abafungiye ibya politiki ndetse ngo nabahoze mu ngabo za leta yo kwa Habyarimana.
Uyu mucungagereza akaba anatubwiye ko hari nabandi bafunzwe barimo uwahoze ari sous prefet NZANANA DISMAS n’undi wahoze muri FAR ufite ipeti rya Major.
Reka twongere dusabe ababishinzwe ko bakwiye guhagarika uru rugomo rukorerwa imfungwa cyane cyane abo Inkotanyi zikunze kubatiza “Ibipinga” mu rwego rwo kubambura ubumuntu kugirango babahohotere uko bishakiye
Boniface Twagilimana