Uganda: Abanyayuganda n’itangazamakuru biravuga iki ku cyemezo cya Leta ya Kigali cyo gufungura umupaka wa Gatuna?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana kuri uyu wa 28 Mutarama 2022 ni ay’icyemezo cya Leta ya Kigali cyo gufungura umupaka wa Gatuna guhera tariki ya 31 Mutarama 2022. Ese iki cyemezo cyari gitegerejwe na benshi cyakiriwe gite n’abanyayuganda, itangazamakuru n’izindi nzego zitandikanye zikorera muri Uganda? 

Ikinyamakuru “Chimpreports” cyanditse kuri iyi nkuru, uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2022, kirantabgaza ko ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda na Uganda ryatumye Uganda ahomba miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika naho u Rwanda rukaba rwarahombye miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika gusa kuva 2019.

Icyo kinyamakuru kiratangaza ko umucuruzi Dennis Karera wungirije umuyobozi w’urwego rw’ubucuruzi rw’Afrika y’Ibirasirazuba (EABC), yatangaje ko yashimishijwe n’icyo cyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna. Yaguze ati: “EABC yakiranye ibyishimo ibiganiro bya perezida Paul Kagame na Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba byagize umumaro mu minsi mike. Turabashimiye cyane tubikuye ku mutima“.

Dennis Karera yavuze ko EABC izafungura vuba ubucuruzi bwo muri Afrika y’Ibirasirazuba hanatahwa umupaka wa Kagitumba-Mirama Hills utarigeze utahwa kuva wamara kubakwa. 

Ikigo cy’ubucuruzi bw’Afrika y’Amajyepfo n’Ibirasirazuba (SEATINI) kiratangaza ko abacuruzi baciriritse bagera ku 6,000 bagezweho n’ingaruka z’ifungwa ry’imipaka ya Uganda n’u Rwanda. 

Ifungwa ry’imipaka kandi ryagize ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu bava mu Rwanda bajya Uganda cyangwa abava Uganda bujya mu Rwanda, cyane cyane ku bacuruzi, abanyeshuri ndetse n’abandi bakora mu mirimo itandukanye. 

Ambasaderi Ayebale Adonia, intumwa idasanzwe Museveni yohereje mu Rwanda nawe aratangaza ko iyi ari intambwe ishimishije mu mibanire no mu iterambere ry’ibihugu byombi. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter aragira ati: “Ibi bisobanuye byinshi ku baturage b’ibihugu byombi. Ni byiza kongera kugera kuri uru rwego two kugarura umubano mwiza wahoze uranga ibi bihugu byombi.

Umwe mu baturage ba Uganda witwa Nasinguza, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Nibyo koko, hari abantu benshi ifungwa ry’imipaka ritigeze rigira icyo ribwira ariko imyaka 3 umupaka w’u Rwanda na Uganda umaze ufunze, hari benshi bahatakarije imibereho. Birumvikana ko batari babyishimiye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Sura Mawaggali asubiza Twitter ya Leta ya Uganda ku cyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna, yagize ati: “Ntimwashyizeho ko Leta y’u Rwanda yasabye Leta ya Uganda:

1. Kwirukana abarwanashyaka ba RNC na RUD-Urunana ku butaka bwa Uganda no kubyohereza mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera;

2. Gukumira ibikorwa byose byagaragaye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda biturutse muri Uganda;

3. Gutesha agaciro pasiporo ya Uganda nimero A000199979 yatanzwe na Leta ya Uganda ya Charlotte Mukankusi, Komiseri ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa NRC;

4. Kugenzura abafasha RNC na RUD-URUNANA barimo Minisitiri Philemon Mateke, Brig. Gen. Abel Kandiho, Brig. Gen. Fred Kurara, Col CK Assimwe, Maj. Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa;

5. Kohereza mu Rwanda umurambo wa Emmanuel Mageza ngo ushyingurwe mu cyubahiro no gutanga ibisobanuro ku rupfu rwe. Harasabwa kandi ibisobanuro ku banyarwamda babiri Sendegeya Theogene na Rwembo Mucyo bavanywe muri CMI bakajyanywa Butabika, ubu bakaba baraburiwe irengero;

6. Kwemererwa Julienne Kayirere guhura n’umwana we Joan Imanirakiza washimutiwe muri Uganda nyuma y’uko Kayirere atanywa n’umwana we w’ukwezi kumwe ifihe yafatirwaga mu Karere ka Mubende ku ya 29 Ugushyingo 2018;

7. Kurekura abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda nta yandi mananiza.

Gufungura imipaka y’u Rwanda na Uganda Hari byinshi bizasubiza mu buryo hagati y’ibyo bihugu byombi by’inshuti harimo no kwihutisha kunoza imibanire yabyo. Chimpreports iratangaza ko habayeho kuzamuka kw’ibiciro n’ibura ry’ibicuruzwa mu Rwanda kuva imipaka yafungwa kuko ibicuruzwa bya Uganda bitari byemewe ku isoko ryo mu Rwanda. Ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwari bihagaze ku madolari y’Amerika miliyoni 200 muri 2019, ubu bwari hasi y’amadolari y’Amerika miliyoni 10.

Ifungurwa ry’imipaka y’u Rwanda na Uganda, muri rusange, ryakiriwe neza n’abanyayuganda b’ingeri zitandikanye. Nyamara ariko Leta ya Kigali yaba ibyo yasabye byose Leta ya Uganda kugirango ibyo bikorwe, haba harimo ibitazorohera Leta ya Uganda. Ese bizagenda bite biramutse bimwe bitubahirijwe?