Yanditswe na Arnold Gakuba
Ibyishimo ni byose ku mpande zombi, mu Rwanda no muri Uganda kubera icyemezo cyafashwe na Leta ya Kigali cyo gufungura imipaka ihuza ibyo bihugu byombi yari imaze imyaka 3 ifunze kuva muri 2019. Abaturage benshi barahababariye n’ubucuruzi burazamba. Iyi myaka yangije byinshi ku mpande zombi. Ese iryo fungura nta ngaruka rizagira? Byose bizera de? The Rwandan, ishingiye ku makuru y’imvaho ikura ku banyarwanda baba mu Rwanda ndetse n’ababa muri Uganda irasesengura impungenge zishamikiye ku ifungurwa rw’iyo mipaka.
Ifungurwa rw’umupaka ryari ritegerejwe na benshi, cyane cyane abaturiye umupaka kubera ko ubucuruzi bwabo bwahazahariye, ubukene bukaba bunuma n’umutekano urahashengabarira kugera ubwo bamwe bahasize ubuzima. Abanyarwanda benshi bari mu Rwanda bafite abavandimwe babo muri Uganda n’abari muri Uganda bafite abandi mu Rwanda; aka wa mugani ngo “Uganda n’u Rwanda ni igihugu kimwe“. Biragoye gutandukanya abaturage b’ibihugu byombi. Bityo rero, imiryango myinshi yashengabajwe n’ifungwa ry’imipaka ihuza ibyo bihugu.
Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko, cyane cyane abegereye umupaka wa Uganda bahahiraga muri icyo gihugu ibiryo, imyenda ndetse n’ibinyobwa kuko ibiciro bya Uganda byakunze kuba biri hasi y’ibyo mu Rwanda. Ikindi kandi abanyarwanda benshi bagiye muri Uganda kuhakorera ubucuruzi kubera isoko ryagutse ariko na none kubera amategeko y’aho adakakaye ku bijyanye n’ubucuruzi. Hari igice kinini cy’abanyarwanda cyagiye gushakira amasambu yo guhinga no guturamo muri Uganda, kuko ho akiboneka kandi akaba agifite uburumbuke.
Ku rundi ruhande rero, hari impungenge, niba abanyarwanda baba muri Uganda barimo n’impunzi zihamaze imyaka myinshi, batazagerwaho n’ingaruka zo gufungura imipaka kubera Leta ya Kigali ishobora guzabahohotera, yitwaje ko irimo kwihimura ku batavuga rumwe nayo yita ngo “abari mu mutwe w’iterabwoba urwanya u Rwanda“, dore ko yamye yikoma Leta ya Uganda ngo irabashyigikira. Bigaragarira kandi no mu byo yasabye Leta ya Uganda ngo ibone ifungure imipaka.
Leta y’u Rwanda yasabye Leta ya Uganda ko abo yita ko ari abanzi b’ibihugu cyangwa imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda igomba kubyohereza i Kigali bagacibwa urubanza. Mu bihe bya kera ndetse n’ibya hafi, hakunze kugaragara ifatwa rya hato na hato ry’abanyarwanda bari muri Uganda bakambutswa umupaka bagasubizwa mu Rwanda, kandi benshi ubu baburiwe irengero. Ese aho ibyo bikorwa ntibyaba bigiye kongera gukaza umutego, dore ko biri mu rwitwazo rwa Leta ya Paul Kagame?
Nk’uko bitanganzwa kandi na bamwe mu banyarwamda bajujubijwe n’ingoma ya Paul Kagame, ubukene bukaba bubamereye nabi kandi nta cyezere cy’ejo hazaza bafite, hari igice kinini cy’abanyarwanda bari mu gihugu gishobora kuba kigiye kubona umwanya wo kwambuka kikajya muri Uganda kwishakira amaramuko, nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashize. Ibyo nabyo bishobora kuzatera impagarara na none, Leta y’u Rwanda iti “abashaka guhirika ubutegetsi bwa Kigali barimo kwinjiza abantu mu mitwe yabo iri muri Uganda“, kandi abenshi baba bagiye kwishakira amaramuko.
Ikiyongereye kuri ibyo, gufunga imipaka byatatanije imiryango myinshi ku buryo igifungurwa, hari benshi bazasanga abavandimwe babo muri Uganda (iki kikaba aricyo gice kinini) abandi bagasanga ababo bari bamaze igihe batabona ababo bari mu Rwanda (iki ni cyo gice gito cyane). Amakuru dukesha bamwe mu banyarwamda bari mu gihugu imbere avuga ko “umupaka utinze gufugurwa gusa“. Ese aho Leta y’u Rwanda izemerera abaturage bayo gukora ingendo z’urujya n’uruza, Uganda-Rwanda; Rwanda-Uganda, ku mudendezo, cyangwa umupaka uzambuka umugabo usibe undi nk’uko byagiye bigenda mu minsi yabanjirije ifungwa ry’iyo mipaka?
Mbere yo gusoza iri sesengura, haribazwa niba Leta ya Kigali itaba yongeye guhabwa umudendezo na Leta ya Uganda, wo kwihimura ku batavuga rumwe n’ayo baba muri Uganda nk’uko yagiye ibikora, aho bamwe bishwe abandi bakajyanywa mu Rwanda bashimuswe bagerayo bakaburirwa irengero mu myaka yashize igihe umubanzo w’u Rwanda n’a Uganda utari wakajemo agatotsi, dore ko ari nacyo cyabaye intandaro? Ibyo Leta ya Paul Kagame ibikora igamije guhungeta abaturage bayo, baba bari mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze yacyo, cyane cyane ababarizwa mu bihugu by’ibituranyi. Byose, ni muri ya gahunda ya Paul Kagame yo gushaka kuguma ku ngoma, imyaka n’imyaniko. Umupaka ugiye gufungurwa, twitege ikizakurikira!