Uganda irasabwa miliyari 4 z’amadolari: Inkuru irambuye ku rubanza rwa Uganda na DR Congo

Yanditswe na Arnold Gakuba

Urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye, ku ya 9 Gashyantare 2022, ruzasoma umwanzuro w’urubanza ku kibazo kimaze igihe cyaratanzwe na DR Congo, aho isaba ko Uganda yatanga inyishyu ingana na miliyari 4 z’amadolari y’Amerika yo gusana ibyangijwe n’intambara Uganda yagizemo uruhare mu Ntara ya ituri. Urwo rukiko rukaba ruzasoma uwo mwanzuro ku isaha ya saa cyenda z’amanywa (3:00pm)  muri “Peace Palace” i Hague, bikazakorwa  na perezida w’urukiko, umucamanza Joan E. Donoghue.

Urukiko mpuzamahanga rwatangarije “Chimpreports” ko: “Bitewe n’ibihe isi irimo by’icyorezo cya Covid-19, mu cyumba cy’urukko hazagaragaramo abakozi b’ubukiko n’abahagarariye impande zombi gusa. Abandi basigaye barimo abakozi b’ibihugu, itangazamakuru ndetse na rubanda bazakurikirana iby’urubanza kuri “website” y’urukiko ndetse no kuri “webTV” y’umuryango w’Abibumbye”.

Kumva impande zombi byatangiye ku ya 20 Mata 2021, humvwa ingingo za buri ruhande, DR Congo na Uganda, nyuma bikurikirwa n’ibibazo by’abahanga b’urukiko byamaze minsi ibiri. Kumva impande zombi byashojwe no kongera kumva impande zombi, aho abahagarariye buri ruhande batanze ibyifuzo byabo bya nyuma.

Abasesenguzi babona ko ibyo DR Congo isaba mu rukiko ari indengakamere. Batanga urugero ku muhanda Kampala-Jinja, berekana ko watwaye miliyari imwe y’amadolari mu kuwubaka. Bivuga ko amadolari DR Congo isaba Uganda angana na miliyari 4 yakubaka imihanda ine ireshya n’ibirometero 77 (ingano y’umuhanda Kampala-Jinja).. 

Amakimbirane ateye ate?

Ku itariki 19 Ukuboza 2005, Urukiko mpuzamahanga rwasanze Uganda yaragize uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri DR Congo, aho yari mu Ntara ya Ituri kandi ikagira uruhare mu gufashe imitwe y’inyeshyamba yakoreraga muri ako karere muri za 1990. Ibyo bikaba byerekana ko Uganda itubahirije ihame ryo kutavogera ikindi gihugu n’ihame ryo kudatera inkunga imitwe itazwi. 

Uganda n’u Rwanda byinjiye muri DR Congo kurwanya Leta ya perezida Mobutu Sseseko washinjwaga gufasha inyeshyamba zashakaga guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame na Yoweri Museveni.  Uganda yavugaga ko kuva 1994, hari imitwe yitwaje intwaro yahungabanyaga umutekano wayo ivuye muri DR Congo kandi ikaba yari ishyigikiwe na Leta ya DR Congo y’icyo gihe.

Urukiko rwagaragaje ko rutashoboye kubona ibimenyetso bihagije by’uko DR Congo yafashaga imitwe irwanya Uganda haba mu buryo bwa politiki cyangwa se ubwa gisirikare. Ahubwo urukiko rwerekanye ko muri icyo gihe, Uganda na DR Congo byari bishyize hamwe mu kurwanya inyeshyamba, ko Uganda itaziteraga inkunga.

Dore ibyo urukiko mpuzamahangau rwahamije Uganda: kujyana ingabo zayo muri DR Congo, zikaba zarishoye mu bikorwa by’ubwicanyi, ihohotera n’ibindi bikorwa byibasiye abanyekongo b’abasivili harimo no gusenya amazu y’abaturage, kunanirwa gutandukanya abaturage n’inyeshyamba, kuba yaratoje igisirkare abana bato, kuba yaragize uruhare mu makimbirane y’amoko kandi ikananirwa kuyahosha, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Ituri no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Urukiko mpuzamahanga kandi rwemeje ko Uganda yasahuye umutungo kamere wa DR Congo bikozwe n’ingabo za Uganda ku butaka bwa DR Congo, ikaba yarananiwe kubigenzura kandi ariyo yari iyoboye Intara ya Ituri, kuba yarananiwe kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera DR Congo.

Ese Uganda izatsinda?

Nyamara ariko, Urukiko Mpuzamahanga rwemeje Ibi bikurikira: abasirikare ba Dr Congo bayete ambasade ya Uganda i Kinshasa, bahohotera abakozi ba ambasade ya Uganda n’abandi bantu bari mu nyumako za ambasade, bafashe nabi abadipolomate b’abaganda ku kibuga cy’indege cya Ndjili, kandi DR Congo yarananiwe kurinda ambasade ya Uganda n’abanyadipolomate bayo, ndetse no kurinda inyandiko za imbasade ya Uganda n’imitungo yayo nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Vienna yo muri 1961 agenda imibanire y’ibihugu. Urukiko rwanemeje ko DR Congo igomba guha indishyi z’akababaro abanyayuganda bakomerekejwe.

Urukiko rwagaragaje ko bitari bikwiye ko Uganda yinjira mu mirwano ya Kitoni iherereye mu burengerazuba bwa DR Congo, mu birometero 1,800 uvuye ku mupaka wa Uganda, ku itariki ya 4 Kanama 1998. Byagaragaye kandi ko Uganda yigaruriye ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa DR Congo hagati ya Kanama 1998 na Nyakanga 1999. Urukiko tukaba rutarakiriye igisobanuro cya Uganda ko hagati ya Kanama 1998 na Nyakanga 1999 yari muri DR Congo mu buryo bwo kwirengera. 

Urukiko rwanzuye ko Uganda yavogeye ubusugire bwa DR Congo kandi ikivanga no mu bibazo bya DR Congo no mu ntambara zayo. Urukiko rwemeje ko “Habayeho kwinjira muri DR Congo bitemewe n’amategeko kw’abasirikare ba Uganda ndetse n’igihe byamaze bikaba bihanwa n’ingingo ya 2, igika cya 4 y’amasezerano agenda imibanire y’ibihugu“. Nyamara ariko, urukiko rwavuze ko nta bimenyetso simusiga byemeza ko Uganda yateye inkunga umutwe wa MLC wari uyobowe na Bemba. 

Gusahura umutungo

Urukiko twasanze kandi ko nta tegeko ryashyizweho na Leta ya Uganda ryo gukoresha umutungo kamere wa DR Congo, cyangwa ko hakoreshejwe imbaraga za gisirikare mu gusahura umutungo wa DR Congo. Bityo, urukiko rwemeje ko bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda basahuye umutungo kamere wa DR Congo kandi ko nta ngamba ubuyobozi bwa Uganda bwashyizeho zo kubikumira. Urukiko rwemeje ko Uganda ishinjwa kuba abasirikare bayo barasahuye umutungo kamere wa DR Congo nk’uko giteganywa n’ingingo ya 43 y’amasezerano ya Hague yo muri 1907. 

Gusana ibyangijwe

Uganda yasabwe kwishyura DR Congo kugirango isane ibyangijwe kuko itubahirije itegeko mpuzamahanga nk’uko byagaragajwe mu rubanza rwo ku wa 19 Ukuboza 2005. Harimo amadolari y’Amarika 4,350,421,800 ku bantu bakomerekejwe, amadolari y’Amarika 239,971,970 y’imitungo yangijwe, amadolari y’Amarika 1,043,563,869 ku mutungo kamere wangijwe, n’amadolari y’Amarika 5,714,000,775 ku mutungo rusange wangijwe. 

Uganda yanasabye kandi kwishyura DR Congo miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika yo gushyiraho ikigega cyo guteza imbere ubwiyunge hagati y’Abahema n’Abalendu muri Ituri n’andi madolari y’Amerika miliyoni 100 yo gusana ibindi bisigaye byangijwe mu kutubahiriza itegeko mpuzamahanga nk’uko byategetse ku wa 19 Ukuboza 2005.

Urukiko kandi rwasabye Uganda gukurikirana mu butabera abantu bagize uruhare mu guhohotera uburenganzira bwa muntu muri DR Congo hagati ya 1998 na 2003. Uganda niramuka itishyuye izo ndishyi z’akababaro mu gihe cyagenywe, umubare wateganijwe izajyaho 6%. Uganda kandi yasabwe kwishyura DR Congo ibijyanye n’urubanza.

Kwiregura

Mu kwiregura, Uganda yavuze ko DR Congo ishaka indishyi mu rwego rwo gusana ubyangijwe yereka urukiko ko hari ibikorwa yakoze binyuranije n’amasezerano mpuzamahanga. Ikindi yasabye ko buri rugande rwakwiyishyurira ibisabwa mu rubanza. Uganda yavuze kandi ko isaba ko DR Congo yayishyura amadolari angana na 982,789.73 yo kuriha ubyangijwe ku mutungo wa Uganda uri Kinshasa. Aya, DR Congo ikaba itarigeze igira icyo iyavugaho. Urukiko rukaba twaravuze ko inyishyu zisabwa Uganda zirenze izisabwa DR Congo.

Muri urwo rukiko, Uganda ihagarariwe n’itsinda ry’abanyamategeko bayoboye na Gen. Kiryowa Kiwanuka. 

Umubano wa Uganda na DR Congo wifashe ute?

Muri ino minsi, ubu umubano wa Uganda na DR Congo umeze neza kuva aho bahuriye mu gikorwa kimwe cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo hagamijwe gutegura kubaka umuhanda uzafasha mu bucuruzi bw’akarere. 

Ikindi kandi, ingabo za Uganda (UPDF) zirimo gusaba ingengo y’imari ingana na miliyoni 25.5 z’amadolari yo kuzifasha mu bikorwa zirimo kuri DR Congo. Ibi bikaba byerekana ko UPDF yiteguye kumara igihe kirekire muri icyo gihugu mu gikorwa bahuriyeho n’ingabo za DR Congo cyiswe “Shujaa” kigamije kurwanya inyeshyamba za ADF. 

Hagati aho ariko, perezida wa DR Congo Félix Tchisekedi aherutse gutangaza ko UPDF izamara igihe gito muri DR Congo.