Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umukozi wo mu rugo wakubise ku buryo buteye ubwoba umwana w’amezi 18 yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka ine. Uru rubanza rwagarutsweho cyane muri aka karere nyuma y’amashusho ateye ubwoba yagaragaye umukozi akubita umwana mu buryo bukomeye cyane.
Jolly Tumuhirwe w’imyaka 22, yafashwe amashusho na camera ihishe umugabo yari yashyize iwe kuko atashiraga amakenga imyitwarire y’umukozi we ku mwana wabo.
Mu rukiko uyu mukozi yari yatangaje ko ibyo yakoreye umwana yareraga kwari ukwihimura ku buryo bubi abakoresha be bamufataga kuko ngo nyirabuja, witwa Angella Mbabazi, yamukubitaga.
Uyu nyirabuja ariko mu rukiko yahakanye ibi ndetse urukiko ntirwabyitaho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Monitor.
Uyu mukobwa azamara imyaka ine y’igifungo muri gereza ya Luzira i Kampala nk’uko byatangajwe n’umucamanza Lillian Bucyana wakase urubanza.
Umucamanza avuga ko bakiriye ibirego by’ababyeyi n’ibirego by’uregwa ko yahohoterwaga. Ariko uregwa yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi ku babyeyi b’umwana.
Ati “Ariko ntabwo urukiko rwigeze rubona impamvu nyayo yatumye ahohotera umwana, urengana, udafite kirengera kandi utakwirwanaho. Ku bw’iyo mpamvu nanzuye ko uregwa afungwa imyaka ine muri gereza ya Luzira.”
Source: umuseke