ITANGAZO RIGENEWE ABARWANASHYAKA BA M.D.R

Igihugu cyacu kigeze mubihe bikomeye cyane. Urugamba rwo guhindura imitegekere mibi y’igihugu, rurasaba ko hahaguruka abagabo n’abagore badasanzwe kugira ngo bahangane n’ibihe bidasanzwe.

Nyuma yo gusesengura no kwitegereza uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yitwaye muri iki gihe, turasanga ari ngombwa ko ishyaka rya rubanda M.D.R; ryahohotewe, rigahagarikwa muri ya gahunda ndende yo gucecekesha no kuzimangatanya impirimbanyi za demukarasi aho ziva zikagera;  ryongera kubyutswa.

Iri tangazo rirahamagarira abari bagize Bureau politique ya M.D.R bakiriho (usibye abashyinze amashyaka yabo),  kwigaragaza, basubiza iritangazo, kugira ngo hafatwe bidatinze ingamba zikomeye zo kongera kubyutsa ishyaka M.D.R.

Mushobora kohereza amazina yanyu, n’uburyo mushobora kugezwaho ubutumwa dukoresheje e-mail cyangwa telephone, mukoresheje iyi e-mail: [email protected]

Uhagarariye by’agateganyo Comité ishinzwe kubyutsa M.D.R

Jotham Rwamiheto

Impirimbanyi ya demukarasi

Montréal, Canada

Skype: mdr.yibuka