Umudepite wa Congo arasaba ko hakubakwa urukuta ku mipaka ya Congo n’ibihug by’u Rwanda na Uganda

    Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila witwa Jean Claude Vuemba yatanze igitekerezo cyo kubaka urukuta ku mipaka igihugu cya Congo gihana n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

    Kuri uyu mudepite ngo ikigamijwe n’uguhagarika umururumba urenze urugero w’abategetsi bafite imigambi mpatsibihugu b’u Rwanda na Uganda.

    Mu mezi 6 ashize uyu mudepite ukuriye ishyaka rito ryitwa Mouvement du peuple congolais pour la république yari yagejeje iki gitekerezo ku bayoboke b’ishyaka rye mu ntara ya Bas-Congo.

    Uyu mudepite watowe mu gace ka Kasanguru yasobanuriye kandi bagenzi be b’abadepite icyo gitekerezo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2013 mu nzu y’inteko nshingamategeko ya Congo (Palais du Peuple).

    Mu gusobanura igitekerezo cye yavuze urwo rukuta rwaba rugamije gushakira Congo umutekano atanga urugero rw’igihugu cy’Amerika cyubatse igisa n’urukuta kugira ngo gikumire ibiyobyabwenge biva mu gihugu cya Mexique, yongeraho ko na Isiraheli nayo yubatse urukuta ngo ihangana n’ibitero by’iterabwoba by’abanyepalistina.

    Asanga ngo urwo rukuta ruzatuma igihugu cya Congo ngo kidahura n’ibibazo byinshi by’umutekano ndetse ngo bizaha na Congo agahenge ishobore gutunganya igisirikare cyayo.

    Urwo rukuta ngo rushobora gutwara amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 132 nk’uko ngo uwo mudepite yabibwiwe n’abahanga b’abanyaburayi yasabye ko bamwigira uwo mushinga.

    Uyu mudepite ngo yizeye imbaraga z’abanyekongo bakunda igihugu cyabo kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa ngo dore ko ngo uvuga ko ufitiye abaturage ba Congo akamaro kanini. Kuri we ngo abanyekongo basaga miliyoni 60 batuye Congo buri wese atanze idolari rimwe icyo gikorwa cyashoboka.

    Mu gusoza asaba abanyekongo bashobora kuba bafite ubumenyi mu kubaka kuba bashyira ubuhanga bwabo mu maboko ya Leta yabo kugira ngo icyo gikorwa cyatsimbataza amahoro n’umutekano muri Congo gishobore kugerwaho.

    Marc Matabaro 

    The Rwandan