Umujenerali w'ingabo za Congo uvuga ikinyarwanda yiciwe i Kinshasa

Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko umujenerali wo mu ngabo za Congo uvuga ikinyarwanda, Alphonse Bikueto Tuyenabo, yishwe arashwe n’abantu bari bambaye imyenda ya gisiviri kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ukuboza 2012 mu mugoroba, byabereye hafi gato y’aho yari atuye muri Komini ya Kitambo i Kinshasa. Yari umukuru w’ikigo cyigisha ibya gisirikare cy’ahitwa Kotakoli mu ntara ya Equateur. Ariko Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI yo ivuga ko yari umuyobozi wungirije w’ikigo cyigishirizwamo ibya gisirikare cya Kitona muri Bas-Congo.

Nk’uko bivugwa n’umuturanyi wa nyakwigendera ngo hari mu ma saa tatu n’igice z’ijoro kw’isaha y’i Kinshasa, ngo yabonye uwo mujenerali ahita, aramusuhuza amwifuriza Noheli nziza, nawe aramwikiriza. Ngo nyuma y’iminota nk’itanu, bumvise urusaku rw’amasasu ariko bakeka ko ari ya mizinga barasa mu kirere mu gihe cy’iminsi mikuru. Ariko ku isasu rya gatatu bahise bumva ko ari amasasu nya masasu. Nk’uko uwo muturanyi akomeza abivuga ngo yabonye umuntu urambaraye hasi mu muhanda igihe we na nyina basohokaga mu nzu ariko ntabwo bashoboraga kumenya uwo ari we kuko bari kure. Nibwo ngo babonye umuntu arimo gukora mu mifuka y’uwo muntu wari urambaraye hasi, bahita bavuza induru ko babonye abajura ako kanya uwo muntu wakoraga mu mifuka ahita arasa. Abaturanyi ngo bavugiriza induru icyarimwe ari benshi ibyo byahise bituma abo bari bamaze kwica uwo mujenerali bahunga barasa.

Nk’uko byavuzwe na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ngo Jenerali Bikueto yarashwe mu nda, mu gatuza no ku maguru, ariko ngo nawe yirwanyeho akoresheje imbunda ya masotera yari afite akomeretsa umwe muri abo bamwishe, nyakwindera ngo yitabye Imana nyuma gato y’uko ajyanwa kwa muganga. Ngo abo bamwishe birakekwa ko bashobora kuba ari amabandi yari aje kwiba akabari kari hafi aho.

Uwo mujenerali uvuga ikinyarwanda w’umuhutu, yatangiye imirimo ye ku ngoma ya Mobutu, ngo inshuti ze za hafi zivuga ko zitemera ko yishwe n’amabandi asanzwe ngo yazize urupfu rujyanye n’inyungu za politiki, ngo hari abantu bashaka gutesha agaciro Leta ya Congo bica abantu bakomeye b’abahutu b’abakongomani ngo bishinjwe Leta ya Congo gutoteza abavuga ikinyarwanda bityo ngo bazashobore gucamo Congo ibice habeho igice gituwe n’abahutu n’abatutsi b’abanyekongo gusa.

Igitangaje kandi n’uko abamwishe batwaye ikarita ye ya gisirikare, imbunda ye ya masotera, n’ibindi yari afite. Uru rupfu rwe rushobora gukoreshwa nk’urwitwazo mu kwerekana ko abavuga ikinyarwanda barimo gutotezwa muri Congo cyane cyane ko n’ubwo hari imishyikirano irimo kubera i Kampala hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23, hari amakuru avuga ko impande zombi zarangije kwitegura imirwano habura gusa imbarutso ngo intambara yongere kurota.

Ubwanditsi

5 COMMENTS

    • Kuba ubonyemo Diocese ya Kabgayi se ni iki gitangaje? Iki kigega twe abanyarwanda tuzi agaciro kacyo! Niba utakazi uzaze tugusobanurire!

  1. Ariko mwantagondwa mwe muzi ko Diosezi itaba murwanda,kuba uyibonyemo ko yatanze amafaranga urabona ari ibitangaza,none se ntiri murwanda?bakubwiye ko itagomba gukurikiza gahunda za Leta?uribeshya wa mwana we,

  2. Mu gihugu kiri mu ntambara, umugenerari muzima atembera nta esort, nta radio?
    Anyway, kugirango intambara itangire, hagomba impamvu. Igipinga kiguye mu isuka nk’igikeri Kagame na M23 ye ntibakwirengwesha iyo occasion YO GUKORESHA CHANTAGE.
    Rero ngo azasubira mu Ndaki. Mbibutse ko Indagi mwabonye yayigiyemo nyuma, yabanje kuba mu nzu y’umuturage yabohoje. Nyakubawa HE, uriya muturage wabereye munzu amezi n’amezi, wibutse kumutera akantu ko dore unasigaye utunze amadege?

Comments are closed.