Umujyi wa Kigali n’Abaturage ba Bannyahe Wimuye Ntibarumvikana

Inzu zubakiwe abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama.

Ubuhuza hagati y’ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali n’abaturage bo muri Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro ku ngingo yo kwimura abaturage kubw’ibikorwa by’inyungu rusange, ntibwakunze uko byari byitezwe. Ibyo ni ibitangazwa na bamwe mu baturage bari muri ibyo biganiro.

Umujyi wa Kigali wavugaga ko hari umushinga wo kwimura abaturage bo muri iyo midugudu yo muri Nyarutarama bakimukira mu Busanza kubw’ibikorwa by’inyungu rusange bagatuzwa mu nzu bubakiwe. Umujyi wa Kigali kandi wavugaga ko bari basanzwe batuye mu manegeka.

Nyuma yo kutumvikana ku byerekeye ingurane y’amazu yabo yasenywe cyangwa ayo bubakiwe ayasimbura, bamwe muri aba abaturage bagannye inkiko. Igikorwa cyo kubahuza cyabaye kugira ngo inyungu za buri ruhande zubahirizwe batagombye kuburana.

Mu miryango 28 yemeye kwinjira mu buhuza, imiryango ine gusa ni yo byarangiye yemeye amazu mu yubatswe mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Icyateye kutumvikana kuri iyi ngingo ntikiramenyekana. Bwana Didace Nshimiyimana wari umuhuza muri iki kibazo hagati y’Umujyi wa Kigali n’abaturage ba Nyarutarama yabwiye ijwi ry’Amerika ko atari ku rwego rwo kugira icyo avuga kuri iki kibazo mu itangazamakuru. Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Bwana Harrisson Mutabazi na we Ijwi ry’Amerika ntirabasha kumenya icyo abivugaho kuko twamushatse kuva tariki 08 z’uku kwezi ariko ntacyo arasubiza.

Ijwi ry’Amerika kandi hagiye gushira icyumweru ishaka umujyi wa Kigali ariko abayobozi bawo birinze kugira icyo batangaza kuri iyi ngingo. Ni mu gihe mu butumwa bugufi twandikiye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana JMV Gatabazi yadusubije ko umujyi wa Kigali ari wo wagira icyo usubiza kuri iki kibazo.