Umunyamakuru- umuturage nk’abandi mbere ya byose

Etienne Gatanazi

Mfashe aka kanya ngira ngo ngaruke ku kibazo kimaze igihe kivugwaho cy’umunyamakuru Etienne Gatanazi uherutse kugaragara mu myigaragambyo bigatera bamwe kutabyakira neza.Kuba imyigaragambyo yaragaragaye nk’idashyigikiye ubutegetsi bw’u Rwanda ni impamvu ihagije yatuma ubutegetsi butakwishimira ko hagira uyitabira n’ubwo ataba na Gatanazi.

Gusa na none nta munyamakuru, ndetse n’undi uwo ari we wese ukwiye kumva ko hari umuntu ukwiye kubuzwa kuvuga icyo atekereza uko yaba ari kose mu gihe ari muzima mu mutwe. Aha nakwifashisha amagambo yo muri The friends of Voltaire -1906 agira ati” je ne suis pas d’accord avec ce que vous dites, mais je me battrai jusqu’à la mort pour que vous puissiez le dire”. nagenekereza mu kinyawanda nti: “Sinemeranya n’ibyo uvuga ariko niteguye kurwana inkundura ngo ubashe kubivuga”.

Bikaba bisobanura ko kuvuga icyo umuntu atekereza bigomba kuba uburenganzira ntayegayezwa kuri buri wese. Aha rero tukaba twavuga tuti iriya myigaragambyo abayikoze bari bafite uburenganzira busesuye nk’abantu bwo kuyikora kuko bagaragazaga icyo batekereza.

None se umunyamakuru yemerewe kujya mu myigaragambyo ndetse akanigaragambya nk’uko Gatanazi abiregwa? Aha nakwifashisha ibyatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abanyamakuru bo ku mugabane w’u Burayi Ricardo Guttiérez aho agira ati: “Tout journaliste est en même temps un citoyen. Ce n’est pas un animal neutre, incolore, inodore, insipide… Un journaliste, c’est un citoyen comme un autre donc on peut comprendre qu’il puisse dans une certaine mesure jouir de son droit citoyen à la liberté d’expression par exemple, qui est un droit fondamental.”

Aragira ati: “buri munyamakuru aba ari umuturage nk’abandi mbere ya byose. Si inyamaswa itagira icyo yitaho itagira iyo bisa ntigire uko yiyumva. Ni umuturage nk’abandi. Kubera iyo mpamvu birumvikana ko yemerewe kugira uburenganzira bwe ku bwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo bye nk’undi wese kandi ubwoni uburenganzira bw’ibanze”.

Nirinze kubaza Gatanazi Etienne uburyo yageze mu myigaragambyo n’ubwo iyo mushaka nari kumubona. Nyamara ubuyobozi bw’abanyamakuru hano i Burayi nabashije kubaza kuko nanjye natinyaga kuvuga ibyo ntizeye bwahurije ku kintu kimwe: Umunyamakuru ashobora kwigaragambya asaba ko uburenganzira runaka bwubahirizwa, uburenganzira ku buzima, uburenganzira ku bwisanzure, uburenganzira bw’ibanze. Ashobora no kwigaragambya ngo afatanye n’abavuganira umuntu urenganywa ku buryo bunyuranye. Yaba umwe baba benshi, agira ngo ahatitire inzego z’ubutegetsi kwita ku burenganzira bw’utagira kivugira mu gihe abona kubikoraho amakuru bidahagije. Ikibujijwe ni ukujya mu myigaragambyo nk’uwigaragambya warangiza ukanayikoraho amakuru.

Nihutiye kureba niba Gatanazi yarakurikijeho gukora amakuru ku myigaragambyo yagaragayemo mbona atarayakoze kandi ndumva ntaribeshye.

Nyamara ariko abantu barimo n’abanyamakuru bamwe na bamwe baramwikomye. Bamwe bavuga bati atekereza nk’abo bafatanije kwigaragambya. Ariko natwe twibaze: Mbese ntafite uburenganzira bwo gutekereza uko ashaka? Ni nde ugena uko Gatanazi atekereza?

Abandi bati ni abahakanyi ba génocide, ni abana b’aba génocidaires, ni abayoboke b’ishyaka runaka… Muri ibi byose nsanga icyihutirwa atari ugushinja abantu ubuhakanyi bwa génocide kuko ibi bifite amategeko abihana n’inkiko zirabihanira. Uwaba abibona gutyo yatanga ikirego aho gushinja abantu ibyo adafitiye ibimenyetso by’inkiko. Kuba abigaragambyaga ari abana b’aba génocidaires na byo si byo kandi n’iyo byaba byo ntabwo mbona icyatuma umuntu avutswa uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye ngo kuko avuka kwa kanaka. Keretse niba imyigaragambyo yarahamagariraga abantu gukora génocide kandi si byo.

Kuba mu mashyaka byo nabonyemo abayoboke b’amashyaka anyuranye sinahabonye ishyaka rimwe, ndetse hagaragayemo n’abatagira amashyaka.

Uko mbibona

Abanyarwanda dukwiye kwiga kwemera ko kutabona ibintu kimwe bitaba impamvu yo kwangana. Dukwiye kandi kwemera ko abantu badashobora kubona ibintu kimwe buri gihe kuko ntidufite amateka amwe n’ubwo dusangiye igihugu. Dukwiye kumva ko kutishimira bimwe mu byemezo leta ifata atari icyaha kuko no mu matora hari abantu batora oya na yego. Icyo tugomba guharanira ni ukwemerera buri wese uburenganzira bwe bw’ibanze ntayegayezwa, tukifuza ko buri wese yabona ikimutunga akabona umutekano n’amahoro, kandi tukamurekera ubwisanzure mu myumvire no mu mitekerereze kabone n’ubwo twaba tutumva ibintu kimwe na we. Nta kintu na kimwe kidashobora kuganirwa yewe na génocide abantu bashobora kuyivugaho. Icy’ingenzi ni uko bahera ku kuri kuriho ndakuka ko yabaye kandi ikaba mu gihe runaka ikaba yari igamije gutsemba ubwoko . Uburyo bwo kuyibuka bushobora kuganirwaho, n’agatsinda ubu Covid 19 yatumye tuyibuka kuri internet bitarabagaho bitaranatekerezwaga. Tugomba na none gutandukanya icyaha na nyiracyo, uwakoze icyaha agahanwa ariko atavukijwe uburenganzira ku buzima n’ububyeyi n’ubuvandimwe ku be. Icyakabaye cyiza kurushaho, ni uko tuzirikana ko kubaho ari ukubana kandi ko itegeko riruta ayandi ari urukundo rubyara ubuvandimwe.

Jean Claude Nkubito

16/03/2021