Thomas Nahimana yaba agiye kujyanwa mu nkiko?

Padiri Nahimana Thomas

Byanditswe Arnold Gakuba

Urupfu rwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame rwagiweho impaka nyinshi mu minsi ishize. Duhereye ku makuru y’urubuga rwa Radio Televiziyo y’ababiligi bavuga igifaransa (RTBF), Grégoire Ryckmans wanditse iyi nkuru agerageza gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo.

Hashingiwe kuri videwo ya Thomas Nahimana, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali uba mu Bufaransa, ivuga ku rupfu rwa Paul Kagame rwaba rwarabaye muri Werurwe umwaka ushize muri Isiraheli, azize kanseri y’igikatu, Grégoire Ryckmans atangaza ko Paul Kagame, perezida w’u Rwanda yagaragaye kenshi mu ruhame kandi akavugira mu birori n’amanama menshi mu minsi ishize.  

Mu birori byo Gutangira Umwaka mushya ku wa 31 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yavugiye mu ruhame kandi afatwa amashusho. Kuva icyo gihe, yeretswe kandi ku rubuga rwe rwa Youtube yitabira inama zitandukanye. Ku wa 11 Gashyantare 2021, Perezida Paul Kagame yashubije ibibazo by’abanyamakuru ku bijyanye n’uko  ‘Igihugu cyifashe muri 2020’. Twibutse kandi ko Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Umunyanijeriya Dr Akinwumi A. Adesina ku wa 1 Nzeri 2020 nk’uko byatangajwe na Venuste Nshimiyimana, umunyamakuru w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda ukora kuri Radio Ijwi rya Amerika. Uyu muhango wabaye igihe hariho ibihuha ku rupfu n’ubuzima buri mu marembera bya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ku bijyanye n’ifoto yakwirakwiriye kuri Facebook ahagana mu mpera za Kanama 2020 yerekana ko ari Paul Kagame witabye Imana, abacukumbuzi ba “France 24” basobanuye ko ari umurwayi wo mu Bushinwa warwaye mu ntangiriro za Werurwe 2020.

Kuba Paul Kagame ariho akaba ari muzima byagaragaye kandi kuva ku wa 7 kugeza ku ya 8 Werurwe 2021 mu ruzinduko rwa Charles Michel, Perezida w’Inama y’Uburayi na Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru w’Urugaga rw’ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa bagiriye mu Rwanda, nk’uko amafoto n’amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga abyemeza. Byongeye kandi, Charles Michel yari asanzwe ari inshuti ya Paul Kagame kandi amuzi neza ku buryo adashobora gushukwa ngo yerekwe undi utari we.

Umuvugizi wa Perezida w’Inama y’Uburayi yagize ati:

“Ndabemeza ko Bwana Michel yitabiriye inama imbonankubone na Perezida Kagame ku wa 7 Werurwe 2021. Twategetse inzego zacu mu by’amategeko kubikoraho iperereza ngo tubone uko dutanga ikirego.”

Ikindi cyerekana ko Paul Kagame n’umugore we Jeannette Kagame bahari ni uko bitabiriye gufata urukingo rwa koronavirusi ku wa 11 Werurwe 2021 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali nk’uko bigaragazwa n’amaforo n’amashusho bitangazwa n’ibiro bya perezida w’u Rwanda.

Paul Kagame ngo ni muzima nk’uko inararibonye mu bya politiki y’u Rwanda na diaspora nyarwanda Bwana Vénuste Nshimiyimana akaba n’umunyamakuru kuri Radio Ijwi ry’Amerika abishimangira muri aya magambo:

“Nemera ntashidikanya ko Perezida Kagame ari muzima. Ibivugwa byose (ku rupfu rwa Paul Kagame) ni ‘ibinyoma’. Ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo bateze urujijo ku mbuga nkoranyambaga bibwira ko byahungabanya ubutegetsi. ”