Idamange na Cyuma basangiye ibyaha bibiri. Ese bizaburanishwa kimwe?

Yanditswe na Ben Barugahare

Umunyamakuru uzwi nka Cyuma Hassan amazina yiswe n’ababyeyi akaba ari Niyonsenga Dieudonné yafunguwe kuwa 12/03/2021 asohoka muri Gereza bucyeye bwaho, mu gihe Idamange Iryamugwiza Yvonne we yafunzwe kuwa 15/02/2021, akaba agifunzwe by’agateganyo, ariko wareba dosiye za bombi ugasanga zihurira ku byaha bibiri bisa.

Ubwo Cyuma Dieudonne yafatwaga kuwa 15/04/2020, mu byaha byinshi yahise ashinjwa harimo gukubita no gukomeretsa no kurwanya inzego z’umutekano. Iki cyaha cya kabiri, ubwo yaburanaga mu mizi cyari cyarahinduriwe inyito cyitwa « Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe. » Ubwo yageraga mu rukiko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake cyahanaguwe mu bindi, ariko icyo gutambamira imirimo y’inzego za Leta gihamishwamo. 

Mu icibwa ry’urubanza  Urukiko rwavuze ko icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe kitamuhama, kuko ngo imirimo yategetswe ari nk’ubuhinzi, ubworozi, n’iyindi, ko uburyo yafashwemo n’uko yabyitwayemo bitabarwa nko gutambamira imirimo yategetswe.

Ku ruhande rwa Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne, nawe muri dosiye ye harimo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ubugenzacyaha bwagikoreye dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha nabwo bukiregera urukiko. Nyamara Idamange akiregura avuga ko nta muntu yakomerekeje ahubwo ashobora kuba yarakomerekejwe na bagenzi be cyangwa akaba yarakomeretse  yurira inkike z’igipangu.

Ese na we mu iburanisha iki cyaha bazakivanamo nk’uko byagendekeye Cyuma, cyangwa azakomeza kukiryozwa?

Ku cyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, birigaragaza ko ari icyaha gishya gisimbura icyaha cyatumaga benshi bahasiga ubuzima mu minsi ishize, kuko bicwaga mu buryo bufifitse bikitirirwa ko barwanyije inzego z’umutekano bakaraswa. Idamange rero mu byo akurikiranywheo harimo n’iki cyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, icyaha ari kuburana mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo. Ese mu nzira ya Jurisprudence, niba Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaragihanaguye ku munyamakuru Cyuma washinjwaga kugikora mu nzira nk’iza Idamange (Bombi kuba bataremeye byoroshye gutabwa muri yombi), ese kizamuhama, cyangwa na we azagihanagurwaho?

Mu gihe igisubizo kuri ibi bibazo kizatangwa n’Urukiko, turebe icyo amategeko ahanisha ibi byaha byombi.

Byombi biboneka mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Code penal)

Ingingo ya 231: Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe :  

Umuntu wese, ku bw’urugomo, ubuza imirimo yategetswe cyangwa yemewe n’ubuyobozi bubigenewe gukorwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Ingingo ya 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake 

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). 

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). 

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). 

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).