Umuryango wa Ndacyayisenga ushinjwa ruswa uvuga ko yagambaniwe

Ndacyayisenga Jean Damascène

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abo mu muryango wa Ndacyayisenga Jean Damascène, wari umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda, bavuga ko yagambaniwe akagerekwaho ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 hagamijwe kumwikiza no kumwirukanisha mu kazi.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ ku gicamunsi cyo ku itariki ya 6 Werurwe 2022 rwatangaje ko rwafatiye  “mu cyuho Ndacyayisenga Jean Damascène, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali yakira ruswa y’ibihumbi 100 Frw asanga andi ibihumbi 100 Frw yari yahawe mbere, ayita agashimwe. Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo. Ni mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye yo gushyikiriza ubushinjacyaha.”

RIB yashimiye abaturage bakomeje gufatanya nayo bayitungira agatoki aho ruswa igaragara. Uru rwego rwibukije abishora muri ruswa ko ari icyaha kidasaza, ugifatiwemo igihe icyo ari cyo cyose abihanwa nkuko amategeko abiteganya.

“Yaragambaniwe”

Umwe mubo mu muryango wa Ndacyayisenga yatubwiye ko yari inyangamugayo, ahubwo ko yagambaniwe n’abari bamufitiye ishyari.

Yavuze ati “Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye kitwa ishyari, iyo abo mukorana babona uri inzitizi kuri bo barakwijundika byaba babona kugihimbira ibyaha ntacyo bifashe bakakugambanira. Ibi nibyo byabaye  kuri Ndacyayisenga kuko nk’umugenzuzi muri RCA benshi mubo bakorana bari bamufitiye ishyari kuko atagenderaga mu nzira benshi bagenderamo zo kurya ruswa.”

Yakomeje ati “Wasobanura gute ukuntu umuntu uhembwa ibihumbi birenga 500, arya ruswa y’ibihumbi 100 kandi hari uburyo ashobora kuryamo ruswa z’arenga miliyoni 10? Yaragambaniwe twese turabizi kandi yari amaze iminsi atubwira ko hari abantu bakorana bamugendaho kubera ko yanze kwifatanya nabo mu nzira yo kurya ruswa.”

Uyu waduhaye aya makuru yakomeje avuga ko umwanya wa Ndacyayisenga warwanirwaga na benshi, akaba asanga iyi ruswa bamugerekaho ari amayeri n’akagambane kagizwemo uruhare n’abashakaga kumusimbura ku mwanya w’ubugenzuzi muri RCA.

Itegeko rihana icyaha cya ruswa mu Rwanda ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.