Natacha Polony arazira gupfobya jenoside cyangwa kuvuga ukuri ku bwicanyi bwakozwe na FPR?

Natasha Polony

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Natacha Polony,  Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, agiye kuburanishwa n’Urukiko rw’i Paris ku byaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 18 Werurwe 2018, Natacha Polony w’imyaka 46, akaba n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Marianne, ashinjwa n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Ibuka) ko yavugiye kuri Radio France Inter, amagambo apfobya jenoside ndetse ngo yarayihakanye,

Icyo gihe ngo yavuze ko “muri Jenoside bitashobokaga gutandukanya abantu babi n’abeza, ku buryo asanga byari “abantu babi bahanganye n’abandi babi.”

Uyu munyamakuru  ngo yakomeje avuga ko “Muri Jenoside habayeho ugushyamirana kw’abantu babi, baricana.”

Tariki ya 1 na tariki 2 Werurwe 2020 ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, Natacha Polony, yavuze ko ubwo yavugaga ariya magambo atari agamije gupfobya ubwicanyi bwakorewe abaturage mu Rwanda, ahubwo yaganishaga ku bwicanyi bwakozwe n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.

Me Jean-Yves Dupeux, wunganira uyu munyamakuru, yabajije niba kugaragagaza amahano yakozwe na FPR ari ugupfobya jenoside

Ubushinjacyaha bwamureze “guhakana icyaha cyibasiye inyokomuntu hakoreshejwe amagambo, inyandiko, amashusho cyangwa uburyo bw’itumanaho mu ruhame cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Guhera mu mwaka wa 2017, Itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa,  rihana icyaha cyo guhakana cyangwa gupfobya imwe muri jenoside zemerwa n’u Bufaransa, harimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

UN yemeje mu Rwanda habaye jenoside yahitanye abo mu bwoko bw’Abatutsi basaga 800,000, ku rundi ruhande ariko hari imiryango y’abo mu bwoko bw’Abahutu yazimye burundu kubera ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za FPR zaje kwigarurira ubutegetsi mu Rwanda.

Nubwo abantu b’ingeri zitandukanye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gutunga agatoki ubwo bwicanyi bwakozwe na FPR.

Ku rundi ruhande, usanga abanyamakuru, abanyapolitike cyangwa abantu ku giti cyabo bagize icyo bavuga kuri ubu bwicanyi, Leta ya Kigali abashinja gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.