Umushingamateka wo muri Congo Roger Lumbala yahungiye mu Bufaransa

Roger Lumbala wari usanzwe mu nteko ishingamategeko ya Congo yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa kuwa gatandatu tariki 15/09/2012 nyuma yo gushinjwa ubugambanyi kubera ko bivugwa ko ashyigikiye umutwe wa M23.

Kuva tariki 03/09/2012 Roger Lumbala yari yihishe muri ambasade y’Afurika y’Epfo mu Burundi, aho yatinyaga kuba yatabwa muri yombi agakurikiranywaho gushyigikira umutwe urwanya Leta ya Congo M23.

Tariki 13/09/2012 Leta y’u Burundi yari yatangaje ko itegereje inzandiko ziturutse Kinshasa kugira ngo u Burundi bute muri yombi Roger Lumbala ashyikirizwe Leta ya Congo.

Tariki 15/09/2012 saa tanu z’amanywa nibwo Roger Lumbala yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura aherekejwe n’abakozi b’ambasade y’Afurika y’Epfo, hamwe n’umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi  HCR mu Burundi afata indege ya Kenya Airways yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa.

Guhunga kwa Roger Lumbala byatunguye benshi mu gihe hari hashize iminsi ibiri Leta y’u Burundi itangaje ko itegereje ubusabe bwa Leta ya Congo ngo imutange kubera ubugambanyi bwo gukorana n’umutwe urwanya Leta wa M23.

Laurent Kavakure, minisitiri w’u Burundi ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeza ko uyu mudepite yahunze akava mu Burundi n’ubwo yirinze kugira ibindi atangariza itangazamakuru.

Prosper Niyoyankana wunganira Roger Lumbala mu mategeko yatangarije Reuters ko Roger Lumbala yageze mu Bufaransa ahunga ibirego bya Leta ya Congo yashakaga kumuta muri yombi imushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Mu minsi yashize umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende yatangaje ko Bwana Roger Lumbala yagiranye imishyikirano n’abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo gushaka gutangiza imidugararo mu gace ka Kasai afatanije na muramu we colonel John Tshibangu watorotse igisirikare cya Congo akaba yihishe.

Ubwo ngo Roger Lumbala yazaga mu Rwanda ngo yaje ku butumire bwa capitaine Céléstin Senkoko akaba umunyamabanga wa Ministre w’ingabo mu Rwanda James Kabarebe. Nk’uko James Kabarebe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Colette Braeckman w’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi le Soir, yavuze ko ngo mu barwanya ubutegetsi bwa Congo harimo n’abo muri Kasai ngo akaba yarashakaga kuvuga ba Roger Lumbala na colonel John Tshibangu.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko Leta y’u Rwanda irimo gukoresha amayeri yo gushaka kwinjiza abakongomani bava mu yandi moko mu nyeshyamba za M23 kugira ngo hagaragare ko ari ikibazo cy’abanyekongo bose atari ikibazo cy’abatutsi b’abanyekongo na Leta y’u Rwanda gusa.

2 COMMENTS

Comments are closed.