Umusizi Bahati Innocent yaburiwe irengero.

Umusizi Innocent Bahati, waburiwe irengero

Umusizi Bahati Innocent wamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa, biravugwa ko yaburiwe irengero.

Inshuti za hafi z’uyu musizi zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangiye gushakisha uyu musizi.

Mu butumwa bari gukoresha bamushakisha, bigaragara ko uyu musore yabuze ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021 saa moya z’umugoroba, aho yari aherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kuva uwo munsi telefone ye yavuyeho ntiyongera kuboneka.

Umwe mu nshuti ze za hafi yavuze ko bamaze kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyanza, ndetse babijeje ko bazabafasha kumushakisha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uyu musore atatawe muri yombi na RIB nk’uko hari ababivuga. Ati “Ntawe dufite. RIB iyo hari uwo ikurikiranyeho icyaha bimenyeshwa Umuryango we nkuko amategeko abiteganya.”

Mu Ugushyingo 2020, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

Imivugo y’umusizi Bahati Innocent mwayisanga hano>>>