UMWAKA WA 2015:IGIHE CYO GUSUBIZA UBWENGE KU GIHE

Umwaka mushya ku banyarwanda, abakongomani, abarundi, abagande n’ abandi bose bavuga ikinyarwanda, mbifurije ishya n’ ihirwe, ubuzima bwiza buzira intambara, amahoro arambye no kugira ubuntu cyangwa se ubumuntu.

Hari hashize iminsi tutaganira ku mpamvu zanjye bwite, kuko harigihe umuntu ageramo akiherera agatekereza ku bimukikije maze agafata isomo ry’ ingirakamaro ndetse bikaba byiza iyo arigejeje ku bandi, kuko ibyiza nibyo mpora nifuriza buriwese.

Muri bike nabashije gutekerezaho nuko nabonye u Rwanda rwugarijwe n’ ibibazo uruhuri byiganjemo ubwicanyi, umwuka w’ intambara, ubukene bukabije, inzara, amavunja, ihahamuka, ndetse tutibagiwe na ruswa yimakajwe ishingiye ku cyenewabo no ku gutsina aho icuruzwa ry’ abantu rikomoka. Ibi byose ariko bikaba bidatera ipfunwe abakabikemuye, ahubwo bashishikajwe no gutera ya ntero y’ iterambere ridashinga, ariko baniyikiriza ko u Rwanda ari igitangaza mu ruhando rw’ amahanga. Bahe byo kajya, ko uwo uvugishije wese arangwa n’amaganya, kwiheba, ubwoba no gutakaza icyezere cy’ejo hazaza. Abana baravuka ababyeyi bagakuka umutima, abakobwa bake barihangana bakarangiza amashuri ariko ubuzima bukabananiza kugeza bemeye guhinduka indaya zikinirwaho muri wa muco mubi wazanwe na Leta wo kwimakaza ikimenyane muri gahunda mbisha yo guteza imbere umugore. Uburaya ntibugitinywa ahubwo bumaze kuba umuco, abagore bubatse ntibareberwa izuba, abarangije kwiga nta cyizere cyo gukora ariko bakabeshya iterambere…

Nabonye byinshi ariko sinigeze mbona aho urugo rwubakirwa ku BINYOMA, ariko igihugu cyacu cyo kirakataje. Mbabazwa cyane no kubona uburyo tugaraguzwa agati nk’ injiji kandi turangiza za kaminuza ijoro n’amanywa. Ubonye ngo turutwe n’abakurambere bo mu myaka ya za 1800? Nonese ko bo bari bazi kubaho, kugira umuco, urukundo, kwubahana no gusangira, iterambere niryo ryaduhinduye indyarya, abicanyi, abajura, abasambanyi n’ababeshyi badatinya kubeshya ibigaragarira amaso? Shyuhuhuuuuu, agahinda brikica kagira mubi, nimwibaze mwisubize icyo iterambere rihoramo ubwicanyi, umwuka w’intambara n’ amavunja y’ icyorezo rizatugezaho, nimwibaze ukuntu muzubaka ibizu birebire ariko mugasebyerwaho ayo mwikingamo imbeho, mukameneshwa nk’abatagira iwabo mugihe n’ inyoni zigira ibyari zibamo, nimwibaze ku bugome butuma mwishishanya, abavandimwe bagatinya guhura no kuganira, mwapfusha ntimutabarane, mwaterwa ntihagire utabaza…

None se ko mwize cyane, buri mwaka mukaba musohora ibihumbi barangije za kaminuza, harya mwibaza icyo kwiga bibamariye nk’ abantu? Mwiga ubucakura no kubabibisambo, mwiga kwikunda no kwanga abandi, mwiga gusesagura na duke mufite mu butagira umumaro maze mwasohoka mukazana ubukana bwo kurya n’akataribwa? Ese mwabanje mukigishwa kuba abantu no kugira ubuntu bushingiye ku muco mwiza waranze abatubanjirije? Ndabona mwiruhutsa kandi mujujura ngo biragoye… Yeeee ntibyoroshye ariko musubize ubwenge ku gihe maze muhitemi iryi terambere, cyangwa se muhutemo kuba mu mazu aciriritse ariko mwishimye, btawuniganwa ijambo.

Icyo mbifuriza muri uyu mwaka wa 2015 nugushirika ubwoba, mugahinduka mwebwe ubwanyu mwanga kwifatanya na gahunda mbi zo guteza intambara kuko ubashora mu ntambara atabakunda. Ntakibazo intambara ikemura kuko n’izabanje ntacyo zagezeho, batubeshye byinshi, bigeraho batujijisha ngo badusonge, none rero igihe ni iki cyo kuvuga HOYA, turambiwe kugaraguzwa agati nkaho turi mu bubata n’ubhcakara bwo kwicwa nk’amatungo mu nyungu z’abicanyi bihishe mu ruhu rwa Leta. Niba Leta bisobanura ubucakara, urugomo, kutubaha umuntu no kwicisha abantu inzara, nahitamo kubaho nigenga nta Leta mbarizwamo.

Mugire amahoro n’ urukundo ruzira uburyarya. Turi abavandimwe!

Kanyarwanda