Paul Kagame, Umwami niwe mahirwe yonyine usigaranye yagukura mucyobo wowe ubwawe wicukuriye

Martin Ntiyamira

Kuri Paul Kagame,

Nari natangiye umwaka nagaruye ikizere nibwira ko waba noneho wakabera wigiriye inama yo kudohorera Abanyarwanda ukagira icyo ubamarira ariko nasanze bisa naho ari ukwibeshya nkuko bisanzwe.

Nonese urabonako uzatobanga ukinisha ubuzima bw’abantu kugeza ryari???

Ndakugira inama ko imikino uyifasha hasi ugashyiraho itegeko rishimangira akanama (commission) kayobowe na Pastor Ezra Mpyisi gashinzwe kwiga ku itahuka ry’Umwami Kigeli V n’Impunzi zose z’Abanyarwanda.

Uwo uzaheka ntumwicisha urume, ibyo kuvuga ngo azaze hanyuma yibarize Abanyarwanda niba bamushaka nk’Umwami ndumva atariko bikwiye kugenda, ndumva ahubwo igikwiye ari ugutangira gukora ubukangurambaga bwumvisha Abanyarwanda icyo Umwami n’Ubwami bazamarira igihugu, bityo bigatanga n’ikizere ko koko atari impuhwe za Bihehe mumufitiye.

Ndongera kukwibutsa ko Umwami ariwe mahirwe yonyine usigaranye yagukura mucyobo wowe ubwawe wicukuriye.

Nongere nkwibutse ibyukwiye gukora:

1) Shyiraho itegeko rishimangira akanama kayobowe na Pastor Ezra Mpysi gashinzwe itahuka ry’Umwami Kigeli V n’Impunzi zose z’Abanyarwanda kanahabwe ububasha bwo kumvisha Abanyarwanda ibyiza by’Umwami n’Ubwami bugendera ku itegekonshinga

2) Ufungure imfungwa zifunzwe kumpamvu za politike

3) Usabe Imbabazi Abanyarwanda ku buhemu bwose wabakoreye, bakubabarire banakugumizeho ubudahangarwa ngo utazakurikirannwa mumahanga kubera amarorwa wakoreye inyokomuntu

4) Kurekura ubutegetsi ukasigira Umwami Kigeli V na Ministiri w’Intebe, ukava muri politike ubutayigarukamo.

 

Martin Ntiyamira

Victoria BC, Canada