Umwana wanjye yari amakara, bamwishe nabi, ku buryo yavungagurikaga

Irabizi Shemu w’imyaka 18, wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri Sainte Famille. Avuka mu mudugudu wa Kigugu, akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, ni umwe mu bana babiri baherutse gutwikirwa muri ruhurura bikabaviramo urupfu. Ababyeyi b’ uyu mwana bari mugahinda nyuma yo kubura umwana wabo bavuga ko ari umwa mbere yari araye muri ruhurura

Ni mwene Saburindi Joseph na Muhimpundu Vestine. Ingeso zo kuraraguzwa no kwanga ishuri yazitangiye se umubyara akimara gupfa amarabira mu 2015, bivugwa ko yarozwe. Umwana yatangiye kujya asiba ishuri akajya arara mu baturanyi, akajya ajya no ku muhanda mu bana baziranye ariko nyina akamukurayo buri mugoroba. Yapfuye yari amaze amezi atatu atajya kwiga.

Muhimpundu ni umurezi, we n’umukobwa we Dushimirimana Mari Josee bafite ishuri ry’incuke mu mudugudu w’Impala, akagari ka Rugenge, mu murenge wa Muhima.

Mu kiniga cyinshi, Muhimpundu avuga ko umunsi Irabizi atwikwa, yashatse kujya kumucyura bimwanga mu nda. Ati « wagira ngo ni urupfu rwe rwambungagamo. Yari yaraye mu rugo, akora imirimo ».

Uyu mwana yashyinguwe ku wa Gatandatu nyuma y’umuganda, ariko nyina avuga ko ntacyo yashyinguye. Ati « yari amakara, bamwishe nabi, ku buryo yavungagurikaga », aba afashwe n’ikiniga, afata igitambaro yiteye mu bitugu, yihanagura amarira. Ikiganiro cye na Bwiza.com kirangirira aho.

Mushiki wa Irabizi, Dushimirimana, nawe wari aho bigishiriza incuke, niwe ukikomeje. Agira icyo avuga ku mugambi wa Leta wo kujya bajyana abana bo mu muhanda n’ababyeyi babo mu bigo ngororamuco.

Nubwo hari ababyeyi babirenganiramo ku buzererezi bw’abana bananiranye, Dushimirimana avuga ko babanza bagaha inshingano umubyeyi, unaniwe n’umwana akaba ari we umusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Gusa ngo asanga ababyeyi nabo nibatangira guhanwa, bizatanga isomo, bakajya baba hafi y’abana hakiri kare. Ati « uwo mubyeyi ntiyakongera kurebera umwana unanirana, kuko hari ababihorera bakikora ibyo bashatse ».