Itekinika mu gusoma urubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi

Isomwa ry’icyemezo ryamenyekanye mu buryo butunguranye ko ryarangiye. Ni urubanza abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda ku bujurire mu rukiko rukuru ku ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo,

Nta munyamakuru n’umwe mu bari ku rukiko warikurikiye yewe n’abaregwa isomwa ryabereye mu cyumba cy’urukiko batigeze bamenyeshwa ko biba, kandi biriwe ku rukiko kuko bahageze saa mbili za mu gitondo.

Ni isomwa ryabaye ahagana mu masaha ya saa cyenda zirengaho iminota mike ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Ryakurikiranywe gusa na Bwana Jean Marie Vianney Kayumba Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PDP Imanzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda. Yari kumwe n’umwe mu bavandimwe b’abaregwa ari na bo batanze amakuru bwa mbere ko urubanza rwarangije gusomwa. Ni mu gihe abanyamakuru bari bategerereje umwanya utari muto ku cyumba cyarimo abaregwa.

Nyuma yo kumenya ko urubanza rwarangiye, abarwanashyaka ba FDU Inkingi barimo Bwana Boniface Twagirimana visi prezida wa Mbere bo bagumye bicaye mu cyumba barinzwe n’abacungagereza batazi n’ibyabaye.

Saa kumi z’umugoroba zirenzeho iminota mike ni bwo umwe mu bavandimwe b’abaregwa yinjiye mu cyumba cy’urukiko abwira Bwana Twagirimana umucamanza yarangije gusoma urubanza. Ubwo uregwa asaba umucungagereza kumuherekeza ajya kubaza mu bwanditsi bw’urukiko.

Nyuma y’igihe gito yaje kumenyesha bagezi be ibikubiye mu mwanzuro w’urukiko maze aho bari mu rukiko batangira kwijujutira icyarimwe.

Icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rukuru cyashimangiye ko icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka gihama uko kiri ku baregwa barindwi.

Abo ni Boniface Twagirimana visi Prezida wa mbere wa FDU Inkingi, Fabien Twagirayezu ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri FDU Inkingi, Leonille Gasengayire ufatwa nk’umubitsi w’ishyaka n’abarwanashyaka basanzwe nka Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro.

Abo uko ari barindwi umucamanza yategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 igihe ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza.

Umucamanza aravuga ko impamvu abaregwa bashingiraho ubujurire bwabo basaba ko bafungurwa by’agateganyo nta shingiro zifite kuko asanga hari impamvu zikomeye zo kuba baba bagumye gufungwa by’agateganyo.

Mu gusuzuma ubujurire bw’abaregwa umunani, umucamanza yanzuye ko umwe muri bo, Ernest Nkubito, nta mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko akomeza gufungwa. Ategeka ko ahita asohoka mu buroko urubanza rukimara gusomwa akazakurikiranwa ari hanze.

Abaregwa bamaze kubona ibikubiye mu cyemezo cy’urukiko abacungagereza bahise babasohora mu cyumba cy’urukiko mbere yo kuburiza imodoka bagenda bapepera bamwe mu bavandimwe babo bari baje gukurikirana urubanza.

Bwana Nkubito abaye uwa kabiri urekuwe by’agateganyio nyuma ya Bwana Janvier Twagirayezu urukiko rwa mbere rwarekuye. Uyu warekuwe bwa mbere abaregwa bagenzi be bavuga ko ari maneko igipolisi cyohereje mu gutata imikorere y’ishyaka FDU Inkingi aza yigize umurwanashyaka kugira ngo ababoneho amakuru.

Abaregwa bose uko ari icyenda mu ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda ubushinjacyaha bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha bibiri.Ni icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari umugambi wo gushyiraho umutwe w’ingabo ushinzwe n’icyiswe P5 gihuriramo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’I Kigali nka PS IMberakuri , RNC n’ayandi mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mutwe w’ingabo wagombye gushingirwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Abaregwa ariko bo ntibabyemera bakavuga ko ari ibiremekanyo bishingiye kuri politiki byahimbwe n’ubutegetsi mu mugambi wo kwigizayo no gucecekesha abarwanashyaka ba FDU Inkingi.

Ishyaka FDU Inkingi ryamamaye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ubwo umukuru waryo Mme Victoire Ingabire Umuhoza yazaga guhatanira kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’icyo gihe.

Ni ingingo itaramuhiriye kuko muri uwo mwaka nyine inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iby’iterabwoba. Ni ibyaha Perezida wa FDU Inkingi avuga ko bishingiye kuri politiki n’abarwanashyaka be.

Iyo bigeze ku kunenga ibitagenda ku butegetsi buriho mu Rwanda aba baregwa barimo Bwana Boniface Twagirimana Visi Prezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu bihe bitandukanye bakunze kumvikana batavugira mu matamatama ibyo babona ko bitagenda.

Kuri uru rwego birasaba gutegereza urubanza rukazaburanishwa mu mizi.

Eric Bagiruwubusa

VOA

1 COMMENT

Comments are closed.