URUBYIRUKO RWA RDI-RWANDA RWIZA RURASHIMIRA BYIMAZEYO UMUYOBOZI W'ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA, BWANA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN

Urubyiruko rwa RDI-Rwanda Rwiza rurashimira byimazeyo umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin k’ubwitange yagaragaje mu gikorwa kiza cyo guhuza ingufu z’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Ruboneyeho umwanya wo gushimira by’umwihariko amashyaka yose yitabiriye ubutumire kandi akemera gushyira hamwe izo ngufu kugirango babashe gukura abanyarwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame.

Urubyiruko rwa RDI-Rwanda Rwiza dushimishijwe cyane kandi n’ikizere amashyaka yagaragarije Nyakubahwa Twagiramungu Faustin ndetse n’ishyaka RDI ryamutumye mu kumutorera kuba umuyobozi mukuru w’Impuzamashyaka CPC (Coalition des partis politiques rwandais pour le changement).

Banyarwanda kandi rubyiruko rw’u Rwanda aho muri hose ku isi, uyu ni umwanya Imana iduhaye kugirango dukoreshe ubwenge yaduhaye mu kwishakira ejo haza habereye umunyarwanda wese mu mahoro, ubwisanzure n’uburinganire. Niyo mpamvu tubasaba dukomeje ko mwadufasha GUHABURA bamwe mu banyapolitike badashaka gufatanya n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abanyarwanda baroshywemo na FPR-Inkotanyi na perezida wayo Paul Kagame.

 

Komiseri w’urubyiruko rw’ishyaka
RDI-Rwanda Rwiza
Bimenyimana Albert