Yagiye mu muhango wo kwibuka Rwigara atashye asanga iwe bahatwitse!

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019, umuryango wa Rwigara n’inshuti zawo n’abavandimwe bagiye gusura imva ya Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe z’uwo muryango n’abanyapolitiki Me Bernard Ntaganda na Madame Victoire Ingabire Umuhoza nabo bari bahari.

Abitabiriye uwo muhango ntabwo baturutse i Kigali gusa ahubwo banaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

N’ubwo umuhango wagenze neza ariko bamwe mubitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka bahuye n’ingorane.

Urugero ni umugabo witwa Kayumba wo mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba, akaba n’umuvandimwe wa Enock Kabera wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda ubu akaba yarahunze igihugu, uwo mugabo nyuma yo kuva mu muhango wo kwibuka Nyakwigendera Rwigara ageze iwe yasanganiwe n’inkuru mbi y’uko inzu ye yafashwe n’inkongi.

N’ubwo bwose iyo nkongi ntawe yahitanye iki gikorwa cy’urugomo cyangije byinshi.

Mu gihe bimenyerewe ko muri aya matariki ikibaye cyose ku wacitse ku icumu rya Genocide Leta y’u Rwanda igisamira hejuru igashaka abo ishinja ingengabitekerezo, kuri iki kibazo cy’itwikwa ry’iyi nzu ho Leta yararuciye irarumira.

Ese kuba Enoch Kabera ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi byaka umuvandimwe we uburenganzira n’agaciro ko kuba umucikacumu? Ku buryo n’iyo yakorerwa urugomo Leta itamutabara nk’uko bikorerwa abandi? Kuba atinyuka gutabara no gufata mu mugongo abo mu muryango wa Rwigara nabyo se ni icyaha?

Umusomyi wa The Rwandan