Abagororwa 25 bimuriwe muri Gereza ya Rubavu bakirijwe inkoni

CSP Innocent Kayumba

Amakuru agera kuri The Rwandan akomeje kuvuga ku karengane Imfungwa zo muri Gereza ya Mageragere zirimo.

CSP Innocent KAYUMBA Innocent ku wa mbere ku itariki ya 8 Nyakanga 2019 yohereje muri gereza ya Rubavu imfungwa 25 yabanje kuzikubita yazinogeje.

Izo mfungwa zinageze muri gereza ya Rubavu zakirijwe inkoni zijugunywa mu gasho aho kugeza uyu munsi zigikubitwa zirenganywa.

Muri izo mfungwa zajyanywe muri gereza ya Rubavu harimo uwitwa MUDADARI P. Célestin wayoboraga izindi mfungwa muri gereza ya Nyarugenge, HARERIMANA Célestin na MUGABO Théodore wavuraga imfungwa bagenzi be.

Umusomyi wa The Rwandan

Rubavu