Abakandida bavuga ibihamye banzwe burundu. Ese bazajurira?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu mwiherero wa Komisiyo y’Amatora wamaze amasaha menshi, abanyamakuru bari bahamagawe saa yenda bakagomba gutegereza kugeza saa kumi n’ebyiri zirenga, Komisiyo yashyize itangaza ibyo yafindafindaga.

Abakandida babiri bavuga ibikomeye bigomba guhinduka mu Rwanda ngo rudakomeza kujya mu kaga, bangiwe burundu kwiyamamariza umwaya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Abakandida babiri FPR yagaragaje ko itinya cyane kuva rugikubita, yongeye kubaniga ibangira kujya ku rutonde rw’abaziyamamaza, nyamara ni nabo bafite ababasinyiye benshi urenza abandi, ariko bakaba barangiwe.

Diane Shima Rwigara ufite abamusinyiye kugeza ubu barenga 1100, Komisiyo y’Amatora itigenga yanze abakabakaba 60%, inamugerekaho ibyaha ngo akunde aceceke.

Mwenedata Gilbert wagiye aburabuzwa ubwo yasinyishaga, nawe yangiwe n’iyi Komisiyo kwiyamamaza. Aba bakandida bombi nibo batangaje ko ababasinyiye n’ababasinyishirije bagiye bahura n’ibibazo bikomeye, bamwe bakanafungwa, abandi bakameneshwa aho basanzwe batuye.

Ibyakozwe kuri iyi nshuro muri uyu mwaka wa 2017 bitandukanye n’ibyakorwaga mbere, kuko kuri manda zisoza, umukandida utarakirwaga yabaga yemerewe guhabwa no kwerekwa ibituzuye ngo abyuzuze, kandi akanerekwa ibibazo biri muri dosiye ye ngo abikosore.

Kuri iyi nshuro abakandida barabisabye ntibabihabwa, nk’inzira y’amananiza ngo basubire hose mu gihugu gusinyisha, aho kwibanda ahari abasinye batemewe.

Ikindi kigaragara ni uko imitego yatezwe abakandida yari yateguwe na mbere hose, ku buryo n’iyo buzuza ibyangombwa kajana, batari kwakirwa.

2003 nta cyahindutse mu byari byatangajwe na Komisiyo y’amatora ku bakandida b’agateganyo. Mu mwaka wa 2010 nabwo urutonde rwatangajwe by’agateganyo ni narwo rwaje kwemezwa burundu.

Ku nshuro ya mbere muri 2017, hagize impinduka nayo idafatika ikozwe, yo kongeramo umukandida umwe, utanagaragaza imbaraga zo guhanganira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2003 abangiwe kwiyamamaza bajuriye ari babiri, Dr Theoneste Niyitegeka na Alphonse Nzeyimana kandi bombi urukiko rw’ikirenga rugatesha agaciro ikirego cyabo. Kuri iyi nshuro ho, abakandida babiri batemerewe ntibiramenyekana niba bazajurira cyangwa bagaheba.

1 COMMENT

  1. Ariko muzi ko musetsa wamugani wa rukokoma! wajurira ute kando bakwereka facts ziri clear nkaziriya. ahubwo nibasenge bo kuzahur n’integeko rijyanye no guhimba inyandiko nibindi bisa nkabyo. Oooh les pauvres .

Comments are closed.